Mu ijoro ry’itariki ya 18 rishyira iya 19 Kamena 2015, abantu bataramenyekana batoboye igisenge cy’inzu ikoreramo Banki Agaseke ishami rya Musanze, ariko ntibagira icyo biba bitewe n’uko bananiwe gufungura ububiko bw’amafaranga (Coffre fort).
Uwera M.Claire, Umucungamutungo muri Agaseke ishami rya Musanze yatangarije IGIHE ko bageze ku kazi mu gitondo cy’uyu wa gatanu tariki ya 19 Kamena 2015, bagasanga igisenge cy’inzu bakoreramo bagitoboye, bareba ububiko bw’amafaranga bagasanga koko hari abagerageje kubufungura ariko bikabananira.
Abajijwe ku makuru avuga ko iryo joro bari baraje amafaranga asaga miliyoni 20 muri ubwo bubiko kandi binyuranyije n’amabwiriza, Uwera yatangaje ko atari byo, ahubwo ahumuriza abakiriya avuga ko iyo banki ifite ubwishingizi bwa miliyoni 50, bityo ibyabaye bikaba bidakwiye kugira uwo bica intege.
Uwera yakomeje avuga ko abo bantu ntacyo bibye, ariko ubuyobozi bwa banki bukaba bugiye kuvugana na sosiyete irinda Agaseke Bank Ltd, hagakazwa uburinzi.
Agaseke yatangiye mu mwaka wa 2003 nk’ikigo cy’imari kigamije kwegereza servisi zo kubitsa no kuguriza abaturarwanda cyane ba rwiyemezamirimo bato n’abacirirtse (Centre Financier pour Entrepreneurs AGASEKE), mu 2011 itera intambwe iyinjiza mu ruhando rw’amabanki y’u Rwanda, maze n’izina rihinduka AGASEKE BANK Ltd.
Muri Gicurasi 2014, Agaseke Bank Ltd yafashe icyemezo cyo kongera amafaranga y’u Rwanda miliyoni 500, ku mari shingiro ya miliyari n’igice bari basanganwe itegekwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.
N’ubwo icyo gihe yari igize imari shingiro ya miliyari ebyiri, ubuyobozi bw’iyo banki bwavuze ko bufite intego yo kuba bwagize imari shingiro ya miliyari eshanu maze ikinjira mu ruhando rwa banki z’ubucuruzi kandi ziri ku rwego mpuzamahanga, mu gihe kitarenze imyaka itatu iri imbere.
Iyi banki ikorana na ba rwiyemezamirimo ku kigero cya 60%, ivuga ko kugira ngo ishobore guhangana n’izindi banki zitangizwa mu Rwanda izakomeza umurongo yihaye wo kwakira neza abayigana ndetse no kuborohereza mu mikorere hifashishijwe ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO