Abaganiriye na IGIHE bashingira ibi ku kuba mbere harishyurwaga ikizamini kigiye gukorwa, ariko ubu amafaranga akaba yishyurirwa rimwe ku buryo utsindiwe ku kizamini cya mbere ahomba amafaranga y’ibizamini bisigaye.

Mugisha Viateur ari mu baherutse gukora iki kizamini, agereranya uburyo aya mafaranga atangwamo nk’ubujura kuko ngo nta gisobanuro kigaragara afite.

Ati “Mbere umuntu yishyuraga ikizamini agezeho, nibura byagabanyaga ubujura niko nabyita! Niba umuntu yishyuye ibizamini byose agatsindirwa ku kizamini cya mbere, atari busubizwe kandi ariya mafaranga ari ikinyabiziga kiba cyishyuwe kugikoresha ibizamini; kwishyura rero ikizamini utarageraho utazi niba uri bunakore, mbifata nk’ubujura.”

Ashimangira ko aya mafaranga adakwiriye, ahubwo akemeza ko hakwiriye gushyirwaho amafaranga agenewe buri kizamini hanyuma utsindiwe ku kizamini runaka akaba yasubizwa ay’ibizamini atarakora, kuko n’ubundi aba afite gahunda yo kuzongera gusubiramo nyuma y’igihe runaka.

Ati “ikizamini warangije wakabaye ucyishyura pe! Ariko se niba wishyuye demarage bikarangira utayikandagiyemo, urumva ibyo atari ubujura? Hanyuma n’ibiciro sinabura kubigaruka, n’ubwo bavuga ngo lisansi yarahenze; ntiwambwira ukuntu umuntu yishyura ibihumbi 150 Frw ku bizamini bine!”

Imanirakiza Elie aherutse gutsindwa kimwe muri ibi bizamini, nawe yemeza ko aya mafaranga atangwa mu buryo budakwiriye.

Ati “niba umuntu yishyura ayo kwiga, nyuma akishyura kwihugura kuri buri kizamini ayo ni amafaranga menshi! Ukongeraho aya y’ibizamini tutazi impamvu atangirwa rimwe ku buryo utsinzwe agitangira adasubizwa! Ni nayo mpamvu utsinzwe bavuga ko ahiye, ni ayo mafaranga yose umuntu aba yaratanze yiziritse umukanda bikarangira acyuye ubusa!”

Aba bose basaba inzego zibishinzwe zagira icyo zikora byibura bigasubizwa uko byahoze mu rwego rwo korohereza abakora ibizamini , dore ko banabitakazamo amafaranga menshi guhera biga kugeza ku kizamini.

Pierre Hategekimana ahagarariye abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu Karere ka Musanze, avuga ko aya mafaranga yagiyeho bitewe n’aho ibiciro bigeze ku bikomoka kuri peteroli.

Anongeraho ko igihe umunyeshuri akoresha imodoka mu kizamini hari ibyo aba yangije bityo amafaranga yatanzwe akaba aribyo agendaho, gusa avuga ko ukoresheje imodoka y’ishuri yigiyemo aba ashobora kugabanyirizwa ku mafaranga y’ibizamini.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre uri mu bagize Sena y’u Rwanda yavuze ko iki kibazo bakigejejweho na bamwe mu baturage.

Ati “Nibyo koko ibibazo birebana n’amafaranga abantu batanga kugira ngo binjire muri gahunda yo gukora ibizamini, kera ngo batangaga amafaranga bakurikije ikizamini bagiye gukora waba ugitsinzwe ntutange andi. Ubu baratanga imbumbe y’amafaranga watsindirwa ku ka mbere ugatanga amwe no muri iki gihe usanga ubushobozi bw’abantu ari buke kure COVID-19 ndetse n’ibibazo by’ubukungu biriho ugasanga bibera imbogamizi abakeneye izo mpushya. Urumva ko ari ikibazo kirimo ingorane nyishyi.”

Yavuze ko iki ari ikibazo gisaba ubufatanye, aho bagiye kuganira n’ikigo gishya gishinzwe impushya zo gutwara ibinyabiziga kiri mu Busanza, kugira ngo abakenera izi mpushya boroherezwe.

Amafaranga acibwa abashaka imodoka na moto bakoresha mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga agenda arutanwa bitewe n’icyiciro (category), urugero nk’ukora icyiciro cya A yishyura ibihumbi 30Frw naho B bikaba ibihumbi 50Frw.

Abakorera ‘permis’ barinubira amafaranga y’umurengera bacibwa
Abakorera ‘permis’ barinubira amafaranga y’umurengera bacibwa