00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abakozi ba RSSB bahuguwe kurwanya inkongi y’umuriro

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 31 December 2014 saa 01:31
Yasuwe :

Mu ngamba zo guhangana n’inkongi z’umuriro zagaragaye cyane hirya no hino mu gihugu muri uyu mwaka wa 2014, abakozi b’Ikigo cy’Ikihugu gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB) bahuguwe mu kwirinda inkongi no kuzimya aho bibaye ngombwa.
Ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri w’intebe nº 001/03 yo ku wa 11/07/2014 yerekeranye no gukumira inkongi z’umuriro mu Rwanda. RSSB yahuguye abakozi bagera kuri 20 kugira ngo hatazabura ukoresha ibikoresho bikumira inkongi mu gihe (…)

Mu ngamba zo guhangana n’inkongi z’umuriro zagaragaye cyane hirya no hino mu gihugu muri uyu mwaka wa 2014, abakozi b’Ikigo cy’Ikihugu gishinzwe Ubwiteganyirize (RSSB) bahuguwe mu kwirinda inkongi no kuzimya aho bibaye ngombwa.

Ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya minisitiri w’intebe nº 001/03 yo ku wa 11/07/2014 yerekeranye no gukumira inkongi z’umuriro mu Rwanda. RSSB yahuguye abakozi bagera kuri 20 kugira ngo hatazabura ukoresha ibikoresho bikumira inkongi mu gihe inkongi y’umuriro yatungura inyubako zabo.

Aya mahugurwa yatanzwe kuva tariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza mu karere ka Musanze , atangwa n’inzobere mu kuzimya inkongi y’umuriro no kuzirinda zigishijwe na Polisi y’Igihugu.

RSSB ivuga ko iki gikorwa kizatuma bagira itsinda ry’abakozi bashinzwe gufasha abandi kumenya ibijyanye n’inkongi z’imiriro, kubasobanurira uburyo bw’ibanze bashora gukoresha mu kuzimya umuriro ugaragaraye mu kigo no kumenya abakozi bose bari mu nyubako buri munsi ku buryo batabarwa vuba haramutse habayeho inkongi.

Abahuguwe bigishijwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi z’imiriro, amoko y’imiriro, ibitera inkongi y’umuriro, ingaruka ziterwa n’inkongi y’umuriro ndetse n’ingamba zo gukumira inkongi y’umuriro.

Uwamwise Ethira umwe mu bahuguwe yagize ati “Ubumenyi twahawe natwe tuzabwigisha abandi kugira ngo bamenye uko bakwirinda inkongi, bamenye umubare w’abakozi bakoze buri munsi kugira ngo bibe byafasha inzego z’ubutabazi mu gihe habayeho inkongi z’umurirondetse tunabakangurire kumenya uburyo bw’ibanze bwo kumenyesha abandi bakozi ko habaye inkongi y’umuriro.”

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB kirakangurira abakozi bose ko mu gihe bumvise impuruza ( alarm), ikihutirwa kuri buri mukozi ari ugusohoka mu nyubako arimo kabone niyo yaba nta nkongi y’umuriro ihari byukuri.

Abakozi bahuguwe ni abakorera ku Kicaro gikuru cya RSSB kiri mu mujyi wa Kigali nabo bakaba bazigisha abandi mu mashami atandukanye ya RSSB.

Inkongi z’umuriro zaravuzwe cyane muri 2014, bikavugwa ko zagiye ziterwa n’imyubakire n’ibikoresho by’amashanyarazi bitameze neza. Polisi y’Igihugu yagiye ihugura abakozi b’ibigo, amashuri n’abantu ku giti cyabo kugira ngo buri wese amenye uko yakwirinda inkongi n’uburyo yakoresha ibikoresho byo kuzimya mu gihe inkongi ibayeho.

[email protected]

.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages