00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abamotari bataye muri yombi mugenzi wabo wari utwaye urumogi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 January 2015 saa 10:56
Yasuwe :

Abamotari babiri bashinzwe imyitwarire ya bagenzi babo mu Karere ka Musanze, bataye muri yombi mugenzi wabo ku itariki ya 19 Mutarama, bamukekaho kuba atwaye urumogi. Ubwo bamuhagarikaga, mu Mujyi wa Musanze, yanze guhagarara, ahubwo arakomeza. Bagenzi be baramukurikiye, maze abonye ko bagiye kumufata, ata moto n’urumogi yari yarupakiyeho, ariruka. Yahise agaruka mu bari baje gushungera, yahinduye imyenda, ariko kubera ko isura ye bari bayibonye, baramufata, bahita bahamaga Polisi. (…)

Abamotari babiri bashinzwe imyitwarire ya bagenzi babo mu Karere ka Musanze, bataye muri yombi mugenzi wabo ku itariki ya 19 Mutarama, bamukekaho kuba atwaye urumogi.

Ubwo bamuhagarikaga, mu Mujyi wa Musanze, yanze guhagarara, ahubwo arakomeza. Bagenzi be baramukurikiye, maze abonye ko bagiye kumufata, ata moto n’urumogi yari yarupakiyeho, ariruka.

Yahise agaruka mu bari baje gushungera, yahinduye imyenda, ariko kubera ko isura ye bari bayibonye, baramufata, bahita bahamaga Polisi.

Yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje, gusa akaba avuga ko yari arushyiriye umuguzi mu Karere ka Gakenke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), André Hakizimana, yashimye aba bamotari bahagaritse mugenzi wabo wari utwaye ibiyobyabwenge.

Ati ’’Aba bamotari ni urugero rwiza rwo kurwanya ibiyobyabwenge. Urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, ni isoko y’ibyaha, birimo urugomo, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yakanguriye abantu kutanywa no kugurisha ibiyobyabwenge kuko, uretse kuba ari icyaha, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages