Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu abantu 16 baburanishwa n’Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, ku byaha byo Kwinjiza intwaro mu gihugu, kuzitunga mu buryo butemewe n’amategeko no gukorana na FDLR.
Kuri uyu wa 20 Mutarama 2015, Urukiko Rukuru urugereko rwa Musanze rwaburanishije abantu 16, barimo abafatanywe imbunda n’amasasu, abazinjizaga mu gihugu bazikuye muri FDLR n’abandi bafatanyije na bo mu mugambi Polisi yabatahuyeho, wo guhungabanya umudendezo w’igihugu bagamije guhirika ubutegetsi.
Abo bantu uko ari 16 bashinjwa ibyaha bitandukanye, birimo kugambanira igihugu, guhungabanya umudendezo wa cyo, gushaka guhirika ubutegetsi buriho, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, kuzinjiza mu gihugu no gukorana na FDLR, iri rikaba ari itsinda ritanmdukanye n’iry’abandi 14 na bo basabiwe igihano nk’icyo, bafatiwe hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Ubushinjacyaha busobanura uburyo ibyaha bashinjwa byakozwemo, bwagaragarije Urukiko ko harimo abafatanywe imbunda, hakabamo abafatanywe amasasu bayatwara muri teremusi (Thermos), hakabamo abakoranaga na FDLR barimo abavuganaga n’abarwanyi b’uwo mutwe, abajyaga kuzana izo mbunda n’ababacungiraga ko Polisi itabafata.
Nyuma yo kwiregura ku byaha byose bashinjwa, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu nk’igihano cy’icyaha gikuru mu byo baregwa.
Urukiko rwasubitse iburanisha, rikazasubukurwa kuwa 19 Gashyantare 2015, hasomwa imyanzuro y’Urukiko.
Abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye muri Mata 2014, bakaba bari basanzwe ari abahinzi, ariko biganjemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR mu gihe cy’abacengezim bakaza kwitandukanya na yo bagataha, izo mbunda bakaba barazinjizaga mu gihugu bazitwaye mu mifuka y’ibirayi.



















TANGA IGITEKEREZO