Ku itariki ya 22 Mutarama 2020, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Nsabiyera yatemye abantu barindwi, batanu muri bo bakomoka mu muryango umwe n’abandi babiri bari baje batabaye, uwitwa Nyirabatezi Sarah agahita ahasiga ubuzima.
Muri aba batandatu bari basigaye, babiri bamaze gupfa barimo umukecuru witwa Nzayirwanda Isabel w’imyaka 100 wari wakomeretse cyane ndetse n’umwuzukuru wa Nyirabatezi Sarah wari wajyanywe mu bitaro bya CHUK.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice, kuri uyu wa Kane yahamirije IGIHE ayo makuru.
Ati "Abandi babiri barimo nyirabukwe w’uyu nyakwigendera n’umwuzukuru we wari urwariye muri CHUK nabo bamaze gushiramo umwuka, ubu tukaba turi mu gikorwa cyo kubashyingura".
Muri aba bantu barindwi batemye, ubu hasigaye bane bagihumeka, bakaba barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bitabwaho n’abaganga, mu gihe uyu Nsabiyera Emmanuel acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe hagikorwa iperereza ku cyamuteye gutema abo bantu.



















TANGA IGITEKEREZO