00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abantu 14 muri 16 bashinjwaga gukorana na FDLR bakatiwe, 2 bafungwa burundu

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 14 May 2015 saa 06:37
Yasuwe :

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015, Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rwakatiye igifungo cya burundu abantu 2, kigira abere abandi babiri mu bantu 16 bashinjwaga gukorana n’umutwe wa FDLR bakaninjiza intwaro mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abagizwe abere ni Ndengejeho Saidi na Munyemanzi Shemy nyuma y’aho Urukikorusanze nta bimenyetso simusiga Ubushinjacyaha bwabatanzeho bigaragaza ko ibyaha bashinjwa babikoze.

Abakatiwe igifungo cya burundu ni Eric Harerimana na Rugenera Jean Damascene, bombi bakaba bari bo nkingizi za mwamba mu mikorere y’icyaha abo bantu bose uko ari 16 bashinjwaga.

Uretse abo, abandi batatu (3) bakatiwe igifungo cy’imyaka 20, babiri (2) bakatirwa igifungo cy’imyaka 15, batatu (3) bakatirwa gufungwa imyaka 10 mu gihe abandi bane bakatiwe gufungwa imyaka 5.

14 bahamijwe ibyaha mu byiciro bitandukanye, babiri bo bagirwa abere

Abo bantu bose uko ari 14 harimo abafatanywe imbunda n’amasasu binjizaga mu gihugu bazikuye mu birindiro bya FDLR muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’abo bafatanyaga mu mugambi Polisi yabatahuyeho wo guhungabanya umudendezo w’igihugu bagamije guhirika ubutegetsi.

Uretse abagizwe abere, abandi bahamijwe ibyaha bitandukanye, birimo kugambanira igihugu, guhungabanya umudendezo wa cyo, gushaka guhirika ubutegetsi buriho, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuzinjiza mu gihugu no gukorana na FDLR.

Iri tsinda ritandukanye n’iry’abandi bantu 14 na bo bakatiwe ibihano bitandukanye bazira ibyaha nk’ibyo aba bashinjwa, abo bakaba barafatiwe hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Ubushinjacyaha busobanura uburyo ibyaha bashinjwa byakozwemo, bwagaragarije Urukiko ko harimo abafatanywe imbunda, n’abafatanywe amasasu bayatwaye muri teremusi (Thermos), hakabamo abakoranaga bya hafi na FDLR barimo abavuganaga n’abarwanyi b’uwo mutwe, abajyaga kuzana izo mbunda n’ababacungiraga ko Polisi itabafata.

Bamwe binjizaga izo mbunda bazitwaye mu mifuka y’ibirayi, ngo zikaba izari kuzakoreshwa na FDLR imaze kwinjira mu Rwanda.

Abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye muri Mata 2014, bakaba bari basanzwe ari abahinzi, ariko biganjemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR mu gihe cy’abacengezi bakaza kwitandukanya na yo bagataha.

Isaie Mbonyinshuti


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages