00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abantu 23 batawe muri yombi bakekwaho gukoresha amateraniro kandi abujijwe

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 13 May 2020 saa 11:24
Yasuwe :

Abantu 23 bafatiwe mu rugo rw’umuturage mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bagakorera amateraniro mu rugo rw’umuntu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yabwiye IGIHE ko bafashwe ku wa 12 Gicurasi 2020 ubu bakaba bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

Mu byatumye bakora iryo teraniro ngo bashakaga gusengera ibyifuzo birimo kurangira kwa Coronavirus no gukira indwara zitandukanye.

Ati “Bifashe gusa barahahurira ariko ubwo bashakaga gusengera ibyifuzo harimo ibyo gukiza Coronavirus, hari n’umugore ngo wari ufite umwana bashakaga gusengera agakira.”

CIP Alexis Rugigana yavuze ko harakurikiraho gusesengura uko icyaha cyakozwe hakarebwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 230 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ngingo yerekeye ibyo ‘Kwigomeka ku buyobozi’ ivuga ko iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi batari bafite intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitageze ku myaka ibiri.

Cyakora inavuga ko ibihano bidahabwa umuntu waretse ibikorwa byo kwigomeka akimara kubisabwa n’ubuyobozi iyo nta ruhare yari afite mu buyobozi bw’ibyo bikorwa.

CIP Rugigana yavuze ko mu Karere ka Musanze higeze gufatwa abandi 47 kuva amabwiriza yo gufunga insengero no kwirinda kwimurira amateraniro ahandi harimo no mu ngo ashyizweho.

Abantu 23 bafashwe bimuriye amateraniro mu rugo rw'umuturage mu Karere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages