Iri bendera ryabonetse mu bwiherero bw’urugo rw’umwe mu bakoraga isuku kuri icyo kigo nyuma y’icyumweru riburiwe irengero.
Ryabuze tariki 31 Werurwe 2024, bahita batangira kurishakisha ari nabwo ryaje gutahurwa tariki 4 Mata 2024 mu rugo rw’uwo mugore.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, wemeje aya makuru, avuga ko ababikekwaho bashyikirizwe Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.
Yagize ati "Ibendera barisanze mu bwiherero bwo mu rugo rw’uwo mugore, mu gitondo cyo ku wa kane ahita afatwa atabwa muri yombi ngo hamenyekane uko ryageze muri ubwo bwiherero. Uretse uyu mugore, hari n’abandi bantu babiri bakoraga akazi k’ubuzamu kuri icyo kigo, na bo barimo gukurikiranwa."
Yakomeje agira ati “ Ibirango by’Igihugu harimo n’ibendera, riba rifite ahabugenewe riba, n’igihe bibaye ngombwa ko ribikwa bikagira uburyo bikorwamo. Umuntu wese bigaragaye ko yagambiriye kuryiba cyangwa kuryangiza, yewe n’uwafatirwa muri uwo mugambi wese, ni ukumutangira amakuru akabiryozwa kuko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko."
Itegeko No 30/2018 ryo ku wa 31/11/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo zijyanye n’imikoreshereze n’iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu, ivuga ku gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Uwabikoze iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000.00 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!