Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), rifatanyije n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC) batangije amahugurwa ku banyamakuru ku bijyanye no gutangaza uburenganzira bw’abana.
Hatangizwa aya mahugurwa ku mugaragaro, Kabagambe Deogratius Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara yashimiye UNICEF ndetse na MHC kuba barahisemo ko aya mahugurwa abera i Musanze dore ko ari Intara ifite ibyiza nyaburanga kamere. Yagize ati “Twishimye ko mwaje mu Ntara yacu kandi nizeye neza ko muzahagirira ibihe byiza. Kuri aya mahugurwa yo kuvuga ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana n’uko butangazwa. Iyi ni gahunda nziza ndetse natwe turabishyigiye dore ko natwe tuba dukeneye kubigiraho byinshi”
Abanyamakuru bari guhabwa aya mahugurwa bavuze ko bagiye gufatanya na UNICEF ari nayo yita ku burenganzira bw’abana mu gukaza ingamba zo guhangana n’ihohoterwa ribakorerwa ahanini binyuze mu itangazamakuru.
Aya mahugurwa azibanda cyane ku burenganzira bw’umwana ndetse n’uko bukwiye gutangazwa no kubungabungwa mu itangazamakuru nkuko Siddartha Shrestha ushinzwe itumanaho, ubuvugizi n’imikoranire ya UNICEF n’izindi nzego mu Rwanda yabitangaje.
Aya mahugurwa yatumiwemo abahagarariye ibitangazamakuru batandukanye, abakozi bo muri UNICEF ndetse n’ab’ Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC).
Bamwe mu banyamakuru baganiriye IGIHE bavuze ko bizeye ko aya mahugurwa azabafasha kumenya uko bazajya bategura neza ibiganiro by’abana mu buryo bunoze ari nako barushaho kurengera uburenganzira bw’abana nk’uko babifite mu nshingano zabo.



















TANGA IGITEKEREZO