Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Musanze barashima ibyiza bagejejweho n’uyu muryango birimo amahoro n’umutekano, korozwa inka n’ibindi.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 28 Ukuboza 2014 ubwo bari mu nteko rusange y’Umuryango, yitabiriwe n’abanyamuryango benshi hamwe n’abandi bashyitsi bakuru baturutse hirya no hino mu gihugu.
Mariya Nyirabakara, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 utuye mu murenge wa Kimonyi, yatangarije IGIHE ko yishimira ibyiza yagejejweho n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi. Muri ibi byiza avuga harimo nko kuba mu gace batuyemo hari igihe cyageze babura umutekano bitewe n’intambara z’Abacengezi ariko ubu barahinga bakeza, bakorora amatungo akagwira.
Nyirabakara yongeyeho ko ndetse hari n’ibindi byiza bakesha RPF atarondora ngo abirangize. Kubwe asanga hari aho uyu Muryango wabagejeje mu rwego rw’iterambere ndetse n’imibereho myiza muri rusange.
Gasamagera Wellars Komiseri mu muryango wa RPF-Inkotanyi mu kiganiro yatanze yibukije aba banyamuryango ko bakwiye guharanira inyungu rusange, dore ko abenshi muribo bafite n’inzego bahagarariye mu nzego bwite za Leta. Aho yagize ati “Kwegera abturage ni inshingano y’umunyamuryango ikomeye niyo mpamvu mukwiye guharanira inyungu rusange aho guharanira inyungu z’umuntu ku giti cye”.
Muriyi nteko rusange hafatiwemo imyanzuro myinshi harimo n’umwanzuro wo kunoza isuku muri aka karere, kuko ari hamwe mu hagaragaye ikibazo cy’amavunja.
Komiseri Gasamagera kandi yabasabye kwirinda ruswa n’izindi ngeso mbi aho yavuze ko ibikorwa bidafututse bitagomba kuranga umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi.



















TANGA IGITEKEREZO