00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze:Abasigajwe inyuma n’amateka batunzwe n’ibikoresho bakora mu migano

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 3 December 2016 saa 01:25
Yasuwe :

Mu gihe abasigajwe inyuma n’amateka bo hambere bakunze kumenyekana cyane cyane mu myuga yo kubumba no guhiga, ubu abo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’igihugu bo bageze ku rwego rwo gukora ibikoresho birimo intebe zikoze mu migano.

Mu nkengero z’Umujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru aho uba ureba ibirunga bya Gahinga, Sabyinyo na Muhabura hari Koperative yitwa’ Atelier Umugano’ yibumbiyemo urubyuruko rw’abasigajwe inyuma n’amateka, ubusanzwe bari batunzwe no kubumba, hamwe no gusabiriza ba mukerarugendo n’abandi batemberera muri ako gace.

Byiringiro Emmanuel w’imyaka 17 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Kabagorozi Akagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange. Ntazi gusoma no kwandika, yakuriye mu buzima avuga ko bushaririye, afashaga ababyeyi be kujya gukura ibumba, kubumba no kujya kugurisha ibibumbano.

Yagize ati “Ubuzima bwanjye bwari bubi cyane, kubera ko nari ntunzwe no gusabiriza ba mukerarugendo. Abagiraneza baratujyanye twiga kubaza, aho niho ubuzima bwanjye bwahise butangirira guhinduka.”

Dusabimana Innocent, Perezida w’iyi koperative nawe yemeza ko ubuzima bari babayemo bataramenya gukora ibikoresho mu migano butari bwiza. Ati “Croix Rouge niyo yatujyanye i Masaka, twigishijwe n’Abashinwa mu gihe cy’amezi abiri, tuhakura ubumenyi buhagije mu kubaza. Ubu rero tumaze amezi agera ku munani twibumbiye muri kopererive turakora kandi biragenda neza nta kibazo.”

Icyo bashyize imbere ni uguteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ndetse ngo bakanigarura isoko ryo mu gihugu, bakaba bafite n’inzozi zo kuzaryagurira mu bindi bihugu. Ntibacibwa intege nuko uwize amashuri menshi muri bo yize amashuri abanza, abandi bakaba batazi gusoma no kwandika, gukoresha amaboko mu bubaji bw’intebe, ameza, imitako yo mu nzu bikoze mu migano nta wabahiga.

Mu Turere twa Musanze, Burera na Gicumbi, Croix Rouge y’u Rwanda yafashije abasigajwe inyuma n’amateka kwifasha, mu byiciro bitandukanye.

Ndimbati Pierre Claver, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka ari bamwe mu bo baha ubufasha bw’ibanze.

Yagize ati “Abasigajwe inyuma n’amateka bakunda ibintu by’ubukorikori, nibyo twabafashijemo hari n’abandi bahisemo kwiga kudoda, abandi tubagurira imirima ubu bibumbiye mu makoperative yo guhinga, twanabaguriye amatungo yo korora.”

Koperative ‘Atelier Umugano’ imaze amezi umunani ishinzwe ikaba igizwe n’abanyamuryango 15. Nta soko ryihariye bafite ryo kugurishamo ibyo bakora, ariko nibakomeza gukorera hamwe ubona bazagera kuri byinshi.

Intebe imwe mu zikorwa n’aba baturage bifashishije umugano bayigurisha amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 15 na 25.

Mu gihe gito bamaze batangiye, bitabiriye imurikagurisha ryabereye mu Mujyi wa Kigali muri uyu mwaka, bakaba bafite icyizere ko mu bihe biri imbere bashobora no kuzitabira imurikagurisha mpuzamahanga.

Aba banyabukorikori baba bashishikajwe no gukora byinshi kandi byiza
Aba baturage bahoze batunzwe no gusabiriza none bashyize maboko hasi barakora ibibateza imbere
Mu migano bakoramo ibikoresho birimo intebe n'ibindi
Urubyiruko ruvuga ko rwatangiye kwiteza imbere
Imigano ibyazwa umusaruro ikavamo ibikoresho bitunze ababikora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages