00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abasirikare b’Afurika barigira hamwe uburyo bwo guhashya iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 16 May 2017 saa 08:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yatangije inama y’ingabo ryitabiriwe n’abashinzwe umutekano n’abanyeshuri baturutse mu bihugu byo muri Afurika ashimangira ko mu bizigirwamo ku isonga harimo gukomeza gutera inkunga ibikorwa by’umutekano, guhashya iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu kuri uyu mugabane.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017, mu muhango wo gutangiza inama y’iminsi itatu iteraniye mu Karere ka Musanze; ifite insanganyamatsiko igira iti “ Ibibazo by’Umutekano wa Afurika muri iki gihe.”

Minisitiri Kabarebe yasabye ababyitabiriye kurushaho kumva no gusigasira umutekano kuko ari inkingi y’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Umutekano ni inkingi n’umusingi w’iterambere, kwishyira hamwe ndetse n’ubuyobozi bwiza nibyo bizatugeza ku mutekano urambye n’iterambere.”

Yakomeje abasaba kurushaho kumva icyo Afurika ikeneye aricyo bagomba gushyira imbere.

Ati “Ibihugu byinshi bya Afurika byahuye n’ibibazo by’iterabwoba, imiyoborere mibi, ubwumvikane buke mu gisirikare, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibiyobyabwenge. Ibi byose bigira ingaruka ku kazi kacu bizigirwa hamwe kandi bishakirwe ibisubizo muri iyi nama.”

Lt Col. L. Like uturuka muri Zambia yatangaje ko kwigira hamwe ibibazo by’umutekano umugabane ufite bizabafasha gukuraho inzitizi zikigaragara.

Ati “Umutekano ni umwana wacu, tugomba kuwubungabunga dushyize hamwe kuko igisubizo ku kibazo igihugu gifite usanga gisangiwe ariko bisaba ko tubyumva neza tugafatira ingamba hamwe.”

Ibi biganiro biri kuba ku nshuro ya gatanu byitabiriwe n’abasirikare bakuru barimo ba colonel na ba major bagera kuri 47 n’abanyeshuri baturuka mu bihugu 11 bya Afurika aribyo Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Rwanda, Sénégal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia bizasozwa kuwa 17 Gicurasi 2017.

Iyi nama yitabiriwe n'ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika
Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe mu bayobozi bakuru bitabiriye inama y'iminsi itatu ihuza ingabo iteraniye i Musanze
Minisitiri Kabarebe yasabye ingabo zitabiriye inama kurushaho kumva no gusigasira umutekano kuko ari inkingi y’iterambere ry’igihugu
Minisitiri w'Ingabo, General James Kabarebe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Patrick Nyamvumba n'abandi basirikare bakuru bitabiriye itangizwa ry'inama ihuza ingabo
Lt Col. L. Like uturuka muri Zambia yatangaje ko kwigira hamwe ibibazo by’umutekano umugabane ufite bizabafasha gukuraho inzitizi zikigaragara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages