Aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri yatangiye ku wa 15 Kanama, azarangira ku wa 26 Kanama 2022. Ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy (RPA) i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Ni amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo kurinda abasivile no kwigisha abandi cyane cyane abajya mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye.
Yateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buholandi; yitabirwa n’abasirikare bakuru bo mu Bihugu bya Benin, Ghana, Niger, Rwanda, Sierra Leone, Sénégal, Tanzania, Togo, Uganda na Zambia.
Bamwe mu bayitabiriye bavuga ko biteze kuhungukira byinshi kandi ko bazayasangiza n’abandi bo mu bihugu baturukamo bagamije kubongerera ubumenyi bwo kurinda abasivili mu gihe cy’imvururu.
Lt Col Mbulo Briann Malenga wo muri Zambia, yagize ati “Aya mahugurwa nyitezeho byinshi kuko tuzahakura ubumenyi buzadufasha kurinda abasivili no kwigisha bagenzi bacu ku buryo na bo aho bazajya bazaba bazi kurinda abasivili. Nagiye mu butumwa bw’amahoro ariko hari aho usanga hakirimo icyuho kubera kudahuza ugasanga koko ubu bumenyi bukwiye kwigwa na benshi.’’
Lt Col Marcel Mbabazi wo mu Ngabo z’u Rwanda, na we yagize ati "N’ubundi twari dusanzwe dufite ubumenyi mu kurinda abasivili ariko ubu tugiye guhabwa buradufasha kurushaho kumva no guhuriza hamwe bidushyire ku rwego rwo kujya twigisha abandi baba bitegura kujya mu butumwa.”
Yavuze ko biteguye kuzatanga ubumenyi aho bikenewe kugira ngo umubare w’abafite ubumenyi mu kurinda abasivili wiyongere.
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara, yasabye abitabiriye amahugurwa gusangiza abandi ubumenyi.
Yagize ati “Aya mahugurwa azabagirira akamaro ubwabo kuko bazayakoresha mu mutumwa ariko bazayakoresha bigisha n’abandi mu bihugu byabo. Tuvuge nk’igihe bari mu butumwa baba bazi neza kumenya igihe bagomba gufata umwanzuro n’icyatuma bawufata kandi nibaba bari kwigisha mu bihugu baturutsemo bizatuma tutongera gutakaza ibyo twarakazaga dukeneye abarimu bo mu mahanga.’’
Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ivuga ko izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bigamije kubungabunga no kugarura amahoro kuko rwagaragaje ubushake n’ubushobozi muri ibi bikorwa.
Abasirikare bitabiriye ayo mahugurwa ni abafite ipeti kuva kuri Lieutenant kugeza kuri Lieutenant Colonel bo mu bihugu 10 byo muri Afurika. Bazahugurwa n’impuguke mpuzamahanga zirimo izo mu Rwanda, Bangladesh, Vietnam na Pakistan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!