Icyiciro cyasoje amasomo ni icya gatanu cyarimo abasirikari bakuru kuva kuri Majoro kugeza kuri Koloneri baturuka mu bihugu 11 bya Afurika harimo babiri muri buri gihugu kuri Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo, Malawi, Zambia na Ethiopia, n ‘umwe kuri Nigeria, Ghana na Senegal na 27 bo mu Rwanda hiyongereyeho abapolisi babiri.
Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe, yasabye abarangije kuzifashisha ubumenyi bahawe mu guhindura umugabane wa Afurika.
Yagize ati “Uyu ntiwabaye umwanya wo kwiga gusa ahubwo wanabaye n'umwanya wo kumenya akamaro k'umusirikare mu guhindura akarere ndetse na Afurika ahantu hishimiwe.”
Akomeza agira ati “Amasomo musoje azabafasha gutekereza no kumenya neza ibibazo by'umutekano bityo muzashobore guhangana na byo ku bufatanye n'abayobozi banyu ndetse n'abo muhuje umwuga.”
Maj. Rutaremara Emmanuel, umwe mu basoje amasomo yavuze ko bungutse ubumenyi bufatika, ati « Aya masomo adufasha gutekereza neza ku bibazo by'umutekano akadukura ku rwego twariho tukajya ku rwisumbuye ari nako tubishakira ibisubizo, ni cyo tugiye natwe gukora mu rwego rwo gukemura ibibazo by'umutekano muke.”
Lt. Col L. Like wo muri Zambiya nawe yemeje ko aya masomo yabongereye ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi, bakumva neza n’icyo bisaba kugera ku iterambere.
Ati “Aya masomo yadufashije kumenya neza ko nta terambere ryabaho hatariho umutekano, tuzakomeza gusangira ubumenyi n'ubunararibonye dukuye hano mu rwego rwo kubungabunga umutekano dushinzwe.”
Kuva Ishuli rikuru rya gisirikari ry’i Nyakinama ryafungurwa mu 2012 rimaze gusohokamo abasirikare 323 bato n'abagera kuri 228 bakuru.
















Amafoto: MINADEF

Ibitekerezo 0