00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare bakuru 24 bo mu bihugu 8 bari gukarishya ubwenge i Musanze

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 20 July 2015 saa 07:44
Yasuwe :

Abasirikare bakuru (Officers) 24 baturutse mu bihugu 8 bateraniye mu kigo cy’ishuri rya Gisirikare Rwanda Peace Academy i Musanze, mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri, agamije gukarishya ubumenyi mu by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col. Jill Rutaremara yavuze ko ayo mahugurwa azafasha abo basirikare bakuru (Officers) kurushaho gusobanukirwa n’akazi igihe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Col. Rutaremara agize ati “Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bazamara hano bazabasha kurushaho gusobanukirwa n’uburyo bazajya bakora inshingano zabo nk’abasirikare bakuru mu gihe bagiye mu butumwa bw’amahoro’’.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col. Jules Rutaremara

Capt. Abdukadir Mohamed witabiriye amahugurwa aturutse mu mutwe w’ingabo za Kenya zirwanira mu Kirere (Kenya Airforce) yavuze ko yizeye kuzunguka ubumenyi bwisumbuyeho, buzamufasha kunoza akazi nk’uwabihuguriwe.

Yagize ati “U Rwanda ruratangaje uburyo rwavuye mu icuraburindi ariko mu gihe gito rukaba rubashije gutera imbere bigeze aha biratangaje cyane cyane mu rwego rw’umutekano hari byinshi Afurika ikwiye ku rwigiraho’’.

Yakomeje avuga ko ikindi yungukiye muri aya mahugurwa, ari uko kuza mu Rwanda ku nshuro ya mbere byamunyuze cyane bitewe n’uko uko yarwumvaga ari iwabo byamuteraga amatsiko yo kurubona.

Maj. Ujeneza Jeanne Chantal, Umunyarwandakazi wo muri RDF yavuze ko imbogamizi bahuraga na zo mu butumwa bw’amahoro zijyanye no kunoza inshingano ku rwego mpuzamahanga zigiye kuranduka burundu.

Yagize ati “Ntibyabaga byoroshye kunoza inshingano neza nubwo twabikoraga, ariko noneho bizaba akarusho nyuma y’aya mahugurwa, wageraga hanze ugasanga imikorere itandukanye n’iyiwanyu, ariko ubu tugiye kubyigishwa ku buryo bwimbitse hanyuma turizera ko bizadufasha kurushaho kuzuza inshingano.”

Amahugurwa y’Abofisiye azamara ibyumweru bibiri mu Rwanda, akaba abera muri Rwanda Peace Academy, yitabiriwe n’abasirikare 24 baturutse mu bihugu 8 ari byo Burundi, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo, Sudan, Uganda, Ibirwa bya Comoros n’u Rwanda.

Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages