00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abasivili bahamya ko bagiye gufatanya n’ingabo mu kubugabunga amahoro

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 1 November 2014 saa 12:30
Yasuwe :

Ubwo kuri uyu 31 ukwakira 2014 hasozwaga amahugurwa y’iminsi 5 yari ahuje abasivili 32 bo mu umutwe w’ingabo zo mu karere uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF),abo basivili batangaje ko bagiye gufatikanya n’ingabo mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Jiham Abdullah Hassan,umwe muri abo basivili uturuka muri Somaliya yatangarije IGIHE ko nyuma yo guhugurwa yiteguye kuba umusemburo w’amahoro ku mugabane wa Afurika,
Ati “Nditeguye kuburyo bwose bushoboka,ni ko kazi kanjye (…)

Ubwo kuri uyu 31 ukwakira 2014 hasozwaga amahugurwa y’iminsi 5 yari ahuje abasivili 32 bo mu umutwe w’ingabo zo mu karere uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF),abo basivili batangaje ko bagiye gufatikanya n’ingabo mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Jiham Abdullah Hassan,umwe muri abo basivili uturuka muri Somaliya yatangarije IGIHE ko nyuma yo guhugurwa yiteguye kuba umusemburo w’amahoro ku mugabane wa Afurika,

Ati “Nditeguye kuburyo bwose bushoboka,ni ko kazi kanjye kandi nigishijwe uko ngomba kugakora,niteguye guhangana n’ibibazo byose nzahura nabyo ariko Afurika ikarangwa n’amahoro arambye”

Dr. Ibrahim Farah,umuyobozi w’itsinda ry’abasivili bahugurwaga nawe avuga ko biteguye gutangira gutanga umusanzu bafatanya n’ingabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’isi bazoherezwamo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Col Jill Rutaremara,umuyobozi wa Rwanda peace academy avuga ko aba basivili bahawe amasomo abategura kuzakorana n’inzego za gisirikare mugihe bazaba bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro ku isi.

Aya mahugurwa yahabwaga abasivili 32 bo mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, Kenya, Sudani y’epfo, Somaliya, Seyisheli, Comoros na Ethiopia kuri ubu Eastern African standby force(EASF) inama y’abaminisitiri b’ingabo bo muri uyu muryango iyobowe na Gen james Kabarebe,minisitiri w’ingabo z’u Rwanda.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages