Ni urubanza rwabereye ku Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, aho icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abantu bicaye mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abandi batari bake nabo barukurikiranira hanze.
Uru rubanza kandi rwaburanishijwe uwakubiswe bikamuviramo kuvunika Munyaziboneye ahari, akaba yaje agendera mu mbago aherekejwe na nyina umubyara.
Haje kandi n’abatangabuhamya barimo abanyeshuri bari basuye uyu Munyaziboneye bemeza ko Gitifu Twagirimana yamukubise, ndetse na muganga wamukurikiranye akimara kuvunika.
Umucamanza amaze gusoma umwirondoro wose w’abaregwa n’icyaha baregwa cyo gukubita no gukomeretsa, yatanze umwanya ku baregwa ngo bagire icyo babivugaho maze Gitifu Twagirimana akomeza avuga ko atigeze akubita Munyaziboneye, ahubwo yamwikanze we na bagenzi be bari kumwe bakiruka maze akagwira igishyitsi cy’inturusu ari nacyo cyamukomerekeje, avuga ko ntacyo yapfaga nawe cyatuma amugurira nabi.
Abatangabuhamya babajijwe bo bavuze ko Gitifu Twagirimana ariwe wirukankanye Munyaziboneye na bagenzi be ubwo bari bamusanze ku muhanda aherekeje abana bari bamusuye, maze Gitifu amufashe amukubita inkoni ahita avunika, bakavuga ko yamukubise afatanyije n’uyu Habimana Jean Paul ku buryo kuhikura byamunaniye bagahamagaza imodoka ikahamuvana imugeza kwa muganga.
Ku ruhande rwa muganga wakurikiranye Munyaziboneye akimara gukomereka, yavuze ko yamubajije icyo yabaye akamubwira ko yakubiswe akavunika, bityo ngo ntiyigeze amubaza uwamukubise, ahubwo ngo yitaye ku kumuvura kuko aricyo cyihutirwaga uwo mwanya ibindi ntiyabitindaho.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Gitifu Twagirimana na Habimana bakubise Munyaziboneye bikamuviramo kuvunika igufwa ry’ikibero, bunasabira abaregwa guhanishwa igihano cy’imyaka 15 kuri buri muntu no gufatanya kwishyura ihazabu ya miliyoni eshanu.
Umucamanza amaze kumva ubwiregure bw’abaregwa n’icyifuzo cy’ubushinjacyaha, urubanza rwahise rusubikwa rukazasomwa kuwa 30 Nyakanga 2020, saa cyenda z’amanywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!