Abatunze ibinyabiziga bikorwa n’uruganda rwo mu Buyapani rwa YAMAHA bo mu Karere ka Musanze bahawe serivise zirimo kumena amavuta, ndetse no gukanikirwa byose ku buntu.
Ni ku nshuro ya mbere uruganda rwa YAMAHA rukoze ibikorwa byo kwegera abakiliya barwo bo mu Rwanda, binyuze mu kigo cya Spear Motors & Sound ltd kiruhagarariye mu gihugu kuva mu 2018.
Mu byo YAMAHA yafashije abakiliya harimo kumena amavuta, gukanika ibyapfuye byoroheje byose ku buntu, uwabaga akeneye icyuma cy’ikinyabiziga cye yakiguraga akagishyirirwamo ku buntu. Mu bakiliya harimo abanahawe ibihembo bitandukanye birimo n’imipira yo gukina.
Umuyobozi wa Spear Motors and Sound ltd ihagarariye Yamaha mu Rwanda, Murenzi Donatien yavuze ko bateguye iyi gahunda mu rwego rwo kwegera abakiliya babo ngo barebe uko ibikoresho byabo bimeze, ibifite ibibazo babikemure.
Ati “iki ni igikorwa tuzakora mu gihugu hose kandi buri karere tuzajya dushyiraho uduhagarariye, iki gikorwa tugikora mu rwego rwo kwegera abafatanyabikorwa; kugira ngo turebe uko ibyo twakoranye babifashe ufite ikibazo cyoroheje tugikemure, ufite ikiremereye tukimusuzumire duhane gahunda y’ukuntu tuzagikemura kuko ntituba twifuza ko moto ya YAMAHA iryama.”
Yibukije abakiliya ko nta wundi muntu ufite ibikoresho bya YAMAHA usibye ikigo ahagarariye; avuga ko bari gukorana n’inzego za Leta mu guca ibikoresho byitirirwa uru ruganda kandi atari ibyarwo kuko byangiza ibinyabiziga.
Abatunze ibi binyabiziga batangaje ko ibi bikorwa ari byiza kandi byerekana ko uru ruganda ruzirikana abakiliya barwo.
Bagiruwigize Emmanuel atunze moto ya YAMAHA imyaka irenze icumi yabwiye IGIHE ko uru ruganda rufite moto nziza kandi zikomera, yashimye ibi bikorwa byo kwegera abazitunze.
Ati “Ibi ni byiza cyane, kuba utunze ikinyabiziga ukabona uruganda cyangwa abaruhagarariye; ukabona baje kwegera abantu. Nk’uku hano baduhaye serivise, baturebeye uburwayi bwaba buri ku binyabiziga byacu. Ikindi ni ugukosora ibyo bibazo ku buntu kandi ahandi turabyishyura.”
“ YAMAHA ni ubwoko bwiza bwa moto, uyitwara wisanzuye kandi ntabwo inywa nk’izindi! Ni moto ushobora gushyiraho umuzigo kandi nawe ukagenda wisanzuye.”
Dushimirimana Etienne nawe ari mubaje gukoreshe yemeza ko moto za YAMAHA yavuze ko yashimishijwe n’igikorwa cy’uru ruganda.
Ati “YAMAHA ni moto nziza ikomeye kurusha iz’izindi nganda, kuba baduhaye izi serivise nabyakiriye neza biba bigaragaza ko bitaye ku bakiliya babo kandi buriya binatuma n’abatari bajya gukorana na YAMAHA bashobora gukorana nabo.”
Jean Piere Hakizimana akorera muri umwe mu mirenge y’Akarere ka Musanze, yavuze ko kuba babegereje ibi bikorwa ari ibintu bidasanzwe, asaba ko ibikorwa nk’ibi byajya bibaho kenshi ndetse bakanegerezwa ibikoresho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!