00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abaturuka mu bihugu 9 basoje amasomo ya Gipolisi yo ku rwego rwo hejuru

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 5 August 2014 saa 12:33
Yasuwe :

Abapolisi 28 baturuka mu bihugu 9 byo muri Afurika kuwa Mbere tariki ya 4 Kanama 2014 basoje amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza bari bamaze umwaka bakurikiranira mu ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu Karere ka Musanze.
Asoza ayo mahugurwa, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko amasomo nk’aya ari ingenzi kuko atuma basangira ubunararibonye dore ko ahuriramo abapolisi bo mu bihugu bitandukanye. Akaba yaboneyeho kuvuga ko Leta (…)

Abapolisi 28 baturuka mu bihugu 9 byo muri Afurika kuwa Mbere tariki ya 4 Kanama 2014 basoje amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza bari bamaze umwaka bakurikiranira mu ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu Karere ka Musanze.

Asoza ayo mahugurwa, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko amasomo nk’aya ari ingenzi kuko atuma basangira ubunararibonye dore ko ahuriramo abapolisi bo mu bihugu bitandukanye. Akaba yaboneyeho kuvuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu byo mu karere.

Minisitiri Harelimana yasabye kandi abanyeshuri barangije kuzagira impamba amasomo bakuye muri iri shuri bityo bagira uruhare mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Abapolisi basoje amasomo

SSPT Linda Nkuranga, umwe mu bakurikiranye aya masomo mu gihe cy’umwaka yatangarije IGIHE ko bungukiye ubumenyi bwinshi muri aya masomo. Ati “Muri iri shuri twungutse ubumenyi bwinshi kuko twahahuriye n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu bityo tukaba tubona ubumenyi twahakuye buzadufasha kurushaho kuzuza inshingano zacu”.

Mu gihe kingana n’umwaka abanyeshuri biga aya masomo yo ku rwego rwo hejuru bahawe amasomo atandukanye ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ryo mu Bwongereza (Bramshmill Polisi College). Abapolisi bitabiriye aya masomo baturuka mu bihugu 9, Uganda, Tanzania, Zambia, Sudani y’Epfo, Kenya, Swaziland, Ethiopia, u Burundi n’u Rwanda.

Abarangije amasomo yabo bari kumwe n'abayobozi ba Polisi mu Rwanda, Uganda n'abandi bayobozi

Ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) ryafunguwe ku mugaragaro tariki ya 11 Kamena 2013 na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, akaba ari ku nshuro ya 2 risohoye abanyeshuri bize aya masomo yo mu cyiciro cya 3 cya Kaminuza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages