Ni ubutumwa baherewe mu muhango wahuje abanyeshuri ba kaminuza 12 zo mu Rwanda, aho berekanye imishinga bitegura kujyana ku isoko ry’umurimo nibarangiza amasomo yabo. Wabereye muri INES-Ruhengeri ku wa 07 Ukuboza 2018.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri Padiri Dr. Hagenimana Fabien avuga ko biyemeje guteza imbere ibikorwa byo kwihangira umurimo mu banyeshuri babo n’abo mu zindi kaminuza.

Yagize ati “Icyerekezo dufite nka INES-Ruhengeri ni uguteza imbere ibikorwa byo kwihangira umurimo mu banyeshuri bacu dufatanyije n’izindi kaminuza. Kugira ngo bigende neza twifuza kugira umunyeshuri urangiza ntahange ijisho umuha akazi, ahubwo azi kukihangira mu buryo bunoze, akagaha n’abandi.”

Bamwe mu banyeshuri bagaragaje imishinga yabo bitegura kujyana ku isoko ry’umurimo, bavuga ko bifitiye icyizere.

Murekatete Claudine wiga muri INES wanahembwe nk’uwagaragaje umushinga wahize indi, atunganya ifu iva mu birayi, ishobora gukorwamo imigati, keke n’ibindi.

Ati “Ni uburyo bwo guteza imbere iby’iwacu tunabyongerera agaciro, ariko ni icyizere gikomeye kuri twe kuko tuzabasha kwitunga turangije kwiga tudategereje uduha akazi, byose bivuye mu masomo duhabwa.”

Umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere umurimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuzimana Domina, avuga ko biteguye gufasha abagaragaje ibitekerezo bishya byo kwiteza imbere.

Yagize ati “Imishinga twabonye aha igaragaza ko aba banyeshuri bazabasha kwitunga bagatunga n’abandi, kandi impamvu turi aha ni ukugira ngo dushyigikire ibi bitekerezo bishya bibafasha kwiteza imbere, kandi tubari nyuma.”

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda nk’igihugu gitera inkunga iyi gahunda, Dr. Peter Woeste nawe avuga ko igihe kigeze ngo kaminuza zumve ko kwigisha atari amagambo gusa.

Yagize ati “Birakwiye ko kaminuza zose zumva ko kwigisha atari amagambo ahubwo ari ibikorwa, kandi imishinga y’aba banyeshuri twabonye itwereka ko bishoboka. Tuzakomeza kongeramo imbaraga kugira ngo urubyiruko rwiteze imbere.”

Ibi bikorwa bibumbiye mu mushinga witwa AGEA (African German Entrepreneurship Academy) ukorera mu bihugu bitatu aribyo u Rwanda, Ghana n’u Budage. Mu Rwanda ufite icyicaro muri INES-Ruhengeri, ugahuza kaminuza 12 zo mu gihugu.

Amb Dr Woeste yatunguwe n'ubushobozi bw'abanyeshuri muri kaminuza, asaba ko barushaho gushyigikirwa
Amb Dr Woeste yatunguwe n'ubushobozi bw'abanyeshuri muri kaminuza, asaba ko barushaho gushyigikirwa
Uyu munyeshuri we afite umushinga w'ubukorikori
Uyu munyeshuri we afite umushinga w'ubukorikori
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste avuga ko igihe kigeze ngo kaminuza zumve ko kwigisha atari amagambo gusa
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr. Peter Woeste avuga ko igihe kigeze ngo kaminuza zumve ko kwigisha atari amagambo gusa
Abayobozi basuye imishinga yagaragajwe n'abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye
Abayobozi basuye imishinga yagaragajwe n'abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye