Kuri uyu wa 28 Kamena 2019 nibwo Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku bapolisi n’abacungagereza bakuru 30, mu masomo yo gukemura amakimbirane hagamijwe kwimakaza umuco w’amahoro.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza, yabasabye guhera ku bumenyi bakuye mu masomo bahawe bagahangana na bimwe mu bibazo bibangamiye umutekano w’Isi.
Ati “Ndagira ngo mfate umwanya mbashimire ubushake no kutarambirwa mwagaragaje mwimakaza uyu mwuga, kandi nemera ntashidikanya ko muri iki gihe ubufatanye n’imikoranire ari urufunguzo mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, akenshi byiganjemo iby’ibiyobyabwenge, iby’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.”
“Rero ubumenyi mukuye aha mugende mubukoreshe mwuzuza inshingano, murwanya ibi byaha bibangamiye umuutekano w’Isi, cyane ko uko mwahuye muturutse mu bihugu bitandukanye mwasangiye ubunararibonye, nabwo muzabwifashishe”.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha guhindura Isi bahangana n’ibibazo biyugarije ndetse n’inzitizi bajyaga bahura nazo mu bikorwa by’umutekano nk’akazi kabo ka buri munsi.
Ati “Ndizera ko mufite ubushobozi bwo guhindura byinshi byugarije Isi. Hari ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyugarije abana n’abagore, amakimbirane n’ibindi kuko nzi ko mufite ubushobozi bwo kugira icyo mubikemuraho.”
Bamwe mu barangije muri iri shuri bashimangira ko ubumenyi n’ubunararibonye bahakuye bizabafasha kuzuza neza inshingano zabo.
CP Christophe Bizimungu wo mu Rwanda, yavuze ko muri iki gihe hariho ibibazo byinshi bishingiye ku mutekano kandi bigakoranwa ubuhanga.
Ati “Ni yo mpamvu ari ngombwa ko natwe tugira ubumenyi burenze ubwabo, twarabuhawe kandi nibwo buzadufasha guhangana n’ibi bibazo byose byabangamira umutekano w’isi n’abayituye.”
Komiseri Wungirije wa Polisi muri Nigeria, Grace Longe we yavuze ko mu gihe cy’umwaka yari amaze ahabwa aya masomo, yungutse byinshi binyuze mu gusangira ubunararibonye na bagenzi be bo mu bindi bihugu.
Ati “Nahungukiye inshuti, nkaba niteguye rwose gufatanya na bagenzi banjye mu guhungana n’ibyaha byambukiranya imipaka, harimo iby’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibindi”.
Ibihugu byitabiriye aya masomo ni Kenya, Liberia, Namibia, Nigeria, Somalia, Sudani, Centrafrique, Sudani y’Amajyepfo n’u Rwanda.
Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda ryatangiye mu mwaka wa 2012, rihabwa inshingano zo gutegura abapolisi bakuru b’abanyarwanda no hanze y’u Rwanda b’umwuga ku rwego rwo hejuru kandi bahanga udushya. Rimaze gutanga impamyabumenyi 210.



















TANGA IGITEKEREZO