00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Agakiriro ka Musanze kamaze amezi atatu kadakora kubera ibura ry’amashanyarazi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 9 December 2021 saa 08:56
Yasuwe :

Agakiriro ka Musanze kari gahanzwe amaso, aho imirimo ku kukubaka yasojwe muri Nzeri, kamaze amezi atatu kadakora bitewe n’uko kadafite umuriro w’amashanyarazi uhagije.

Imirimo yo kubaka aka gakiriro n’ubundi yari yaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, none na nyuma y’uko kuzuye ntabwo karatangira gukoreshwa kuko umuriro w’amashanyarazi uhari ari muke, ku buryo hakenewe ko wongerwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yemeza ko imirimo yo gutangiza Agakiriro ka Musanze yadindiye kubera ikibazo cy’amashanyarazi make.

Yagize ati “Nibyo agakiriro karuzuye ariko umuriro wabaye muke ugereranyije n’uzakenerwa, twavuganye na REG ubu nabo batangiye kureba uko bawongera ku buryo muri uku kwezi tuzaba twagatangije."

Meya Ramuli akomeza avuga ko bamaze gukora urutonde rw’abazahita batangira kugakoreramo, bahereye ku bakora ububaji.

Yagize ati “Ubu twamaze kubarura abantu wasangaga bakorera ububaji mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi no mu nkengero zawo, nibo bazahita bajya mu gakiriro n’abandi bakora indi mirimo tuzagenda tubongeramo uko hazagenda haboneka umwanya n’ubushobozi."

Umuyobozi wa REG Ishami rya Musanze, Eng. Jasson Munyanziza, yavuze ko imirimo yo kugeza umuriro kuri ako gakiriro iri kugana ku musozo.

Agakiriro gashya ka Musanze kuzuye gatwaye miliyari 1,1 Frw, aho kubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe iterambere (Enabel), n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ry’Inzego z’Ibanze, LODA, kakazaba gafite ubushobozi bwo kwakira abagakoreramo bagera ku gihumbi.

Agakiriro ka Musanze kamaze amezi atatu kuzuye ariko kadakorerwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages