00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Asaga miliyoni 15 Frw yashowe mu kubaka ibibumbano bimenyekanisha ubukerarugendo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 February 2024 saa 11:35
Yasuwe :

Abagenderera Akarere ka Musanze kuri ubu mu bintu bya mbere babona, ni ikibumbano kinogeye ijisho kigaragaza ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.

Iki kibumbano kigaragaraza ingagi n’umugabo utunze urutoki mu cyerekezo cyo muri Pariki y’Ibirunga. Ukomeje imbere mu muhanda werekeza muri iyi pariki hari ikibumbano cy’umugabo uhetse inyamaswa ufite icumu hasi hari ibiganza bisobekeranyije, kigaragaza ububi bwa barushimusi b’inyamaswa.

Ibi ni ibibumbano byakozwe n’abanyabugeni bibumbiye muri ‘Kinigi Community Art Center’, binyuze mu mushinga wo kumenyekanisha ubukerarugendo bukorerwa muri Musanze, uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

Kugeza ubu uyu mushinga wo kubaka ibi bihumbano umaze gutwara asaga miliyoni 15 Frw.

Umuyobozi wa Kinigi Community Art Center, Masumbuko Jean Pierre, yabwiye Televiziyo Rwanda ko aya mashusho afite ibisobanuro bitandukanye biganisha ku kurinda Pariki y’Ibirunga.

Ati “Bigaragaza ikaze, biri guha ikaze umuntu wese winjira mu Mujyi wa Musanze ariko cyane cyane bikaba bigaragaza umwihariko w’akarere w’ubukerarugendo.”

“Ruguru naho hari umuhigi hariho ufashe icumu ariko hariho amaboko agaragaza ikimenyetso kibuza guhiga, ibyo bita ba rushimusi, ibi bigaragaza ko ari ukwirinda ba rushimusi muri Pariki y’Ibirunga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko ibi bibumbano byashyizweho kugira ngo hamenyekanishwe ubukerarugendo bukorerwa muri aka karere kandi bizagenda byongerwa.

Ati “Ariya mashusho turi mu igerageza, mu gihe kiri imbere ahubwo azongerwa bitewe n’uko turimo tugaragaza ibindi byiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo biboneka muri Musanze.”

“Abantu ntibaze barangamiye ingagi gusa ngo ni bamara kuzisura bagende, ku buryo mu gihe kiri imbere tuzanakora ibishushanyo bibyerekana. Tuzabinoza ku buryo uhageze na nijoro akabasha kuba yabibona.”

Ku ruhande rw’ abaturage n’abagenderera Akarere ka Musanze bagaragaza ko ibi bibumbano byarimishije umujyi kandi bituma abajya muri Pariki babona inzira byihuse.

Pariki y’Iburunga ifatiye runini ubukererugendo bw’u Rwanda kuko imibare yo mu 2022 yagaragazaga ko isurwa n’abasaga ibihumbi bine buri mwaka. Abaturage bo muri Musanze bayituriye bayibonamo inyungu kuko mu mafaranga avamo abayituriye bahabwa miliyari 1,14Frw.

Byitezwe ko ibi bibumbano bizongerwa mu kurushaho kwerekana ubukerarugendo bw'i Musanze
Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwatangaje ko ibi bibumbano bimaze gushorwamo asaga miliyoni 15Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages