Umusore w’imyaka 17 na mugenzi we w’imyaka 20 bemereye imbere y’ubugenzacyaha ko ari bo bishe Nikuze Xaverina w’imyaka 14 nyuma yo kumusambanya ku wa 24 Ukuboza 2014.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano, avuga ko aba basore bombi bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Muhoza mu karere ka Musanze.
Nikuze uvuka mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yishwe ku wa 24 Ukuboza umwaka ushize, Umurambo utoragurwa ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu Mudugudu wa Rwebeya, Akagari ka Kabeza muri uyu murenge wa Kabeza.
Ku ikubitiro ubugenzacyaha bwahise buta muri yombi uyu musore w’imyaka 17, naho mugenzi we w’imyaka 20 abanza guhungira muri Uganda ahitwa Kisoro, ariko nyuma aza kwishyikiriza Polisi.
Aba basore bombi biyemereye ko ari bo bishwe uyu mwana w’umukobwa, basobanura ko bamwicishije ibiti n’amabuye bashaka gusibanganya ibimenyetso ngo batazafatwa,nyuma yo kumufata ku ngufu agashaka kubacika kandi atabaza.
Bombi bagaragaje ipfunwe bafitiye amahano bakoze, bemeza ko babitewe n’isindwe ry’inzoga nyinshi bari banyoye baziguze mu mafaranga bavanye mu birayi.
Abaturage batewe umujinya n’urupfu rw’uyu mwana ukiri muto, biniyongeyeho akicwa ku munsi ubanziriza Noheli, basabye ko aba basore bahanwa by’intangarugero ndetse basaba ko bazaburanishirizwa mu ruhame.
Mu Murenge wa Nyange si ubwa mbere hagaragara ubwicanyi bugeretseho no gushinyagurira umurambo, kuko mu Gushyingo mu mugezi watoraguwemo umurambo wa Xaverina nabwo hari hatoraguwe umurambo w’umwana w’imyaka ine, wari wishwe atemaguwe mu mutwe.
Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Nyange Nteziryayo Emmanuel aherutse kubitangariza IGIHE.com, izo mfu zombi zihurira ku kuba zaribasiye abana b’abakobwa, bituma hanakekwa ko babanza gusambanywa, gusa ngo bikaba bikorwa n’abantu baba banyoye ibiyobyabwenge.
Ikindi ni uko bicwa bajugunywa mu mugezi nyuma yo gushinyagurirwa hagamijwe kuyobya uburari, cyane ko mu gihe cy’imvura uwo mugezi ujya utwara abantu.



















TANGA IGITEKEREZO