00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Bahamya ko kuzuzanya n’uwo mwashakanye bitavuze kwitwa inganzwa

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 28 September 2014 saa 03:46
Yasuwe :

Mu karere ka Musanze ni hamwe mu gihugu hagiye hagaragara ibibazo by’ubuharike, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi. Ariko magingo aya bamwe mu bagabo batangaza ko bamaze gucengerwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ibi ni ibyatangarijwe i Musanze na bamwe mu bibumbiye mu matsinda y’ubukangurambaga aho bafasha abagabo bagenzi babo kurushaho gucengerwa n’ayo mahame y’ubwuzuzanye ngo n’ubwo hakiri imbogamizi.
Nsabimana Vedaste wo mu murenge wa Kinigi yatangarije IGIHE ko guhindura (…)

Mu karere ka Musanze ni hamwe mu gihugu hagiye hagaragara ibibazo by’ubuharike, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi. Ariko magingo aya bamwe mu bagabo batangaza ko bamaze gucengerwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ibi ni ibyatangarijwe i Musanze na bamwe mu bibumbiye mu matsinda y’ubukangurambaga aho bafasha abagabo bagenzi babo kurushaho gucengerwa n’ayo mahame y’ubwuzuzanye ngo n’ubwo hakiri imbogamizi.

Nsabimana Vedaste wo mu murenge wa Kinigi yatangarije IGIHE ko guhindura imyumvire ye yari asangiye n’abagabo benshi byaturutse ku mahugurwa yahawe n’umushinga “Men+ Care Bandebereho” agatangira gufasha imirimo umugore we, ibi kandi byemezwa n’abaturanyi be ko babona hari impinduka igaragara mu rugo rwabo ngo nubwo hari bamwe bavuga yuko umugore we yamuhaye inzaratsi.

Nsabimana akomeza avuga ko mbere atagiraga icyo afasha umugore we ariko ngo ubu yacengewe n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho yagize ati “Mbere ntacyo nafashaga umugore wanjye ariko ubu mufasha imirimo yo mu rugo harimo nko guteka no koza amasahane, yaba yarwaye nkamujyanira umwana kumukingiza nubwo hari abaturanyi banyita inganzwa abandi bakavuga ko yampaye inzaratsi”.

Abajijwe niba nta pfunwe bimutera, Nsabimana yasubije ko nta pfunwe byamutera kuko ibyo akora aba aharanira iterambere ry’urugo rwe. Akomeza avuga kandi ko ubu nawe yatangiye ubukangurambaga bwo kugira inama abagabo bagenzi be zijyanye no guhindura imyumvire ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Karamage Emmanuel umuhuzabikorwa w’umuryango Men-Care Bandebereho avuga ko koko muri aka karere ibibazo bijyanye n’imyumvire micye mu gufatanya mu muryango byagaragaraga muri aka karere ariko ngo nyuma y’ubukangurambaga bagenda batanga bigenda bigabanuka. Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko ibibazo nk’ibi aribyo nyirabayazana w’ubuharike n’amakimbirane akigaragara hamwe na hamwe.

[email protected]

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages