Aba bacuruzi bavuga ibi, babishingira ku kuba hari bamwe mu baturage basigaye bacururiza inyama mu ngo bakavuga ko baba baziranguye mu yandi masoko yo mu byaro ariko wakurikirana neza ukabura aho zina zaguzwe.
Ibi byiyongeraho ko hakiri umubare munini cyane w’abaturage bagifite imyumvire y’uko inyama zo muri Firigo zitaryoha, bagahitamo kwigurira izitarakonjeshejwe.
Batanze urugero rw’inyama ziva muri Vunga zigurwa na benshi kandi ngo usanga ziba zabagiwe mu bihuru no ku makoma, zigacururizwa mu ngo n’ahandi hihishe, bigatuma bo bahomba.
Nkurunziza Elton ni umwe muri bo, yagize ati "Dufite ikibazo cy’abaturage bacyumva ko inyama zikonjesheje zitaryoha, bigahura n’ikindi gikomeye cy’abacuruzi bazo babikora nka forode, inyama ziva muri Vunga zibagirwa iyo mu bihuru, zigacururizwa mu ngo n’ahandi hihishe biratuzonze kandi batanasora, nyamara hari abayobozi babizi, iki kibazo kitaracika ntitwakora ngo twunguke, bace ubu bucuruzi natwe tubone kubahiriza ibisabwa byose dutange umusaruro."
Ishimwe Marie Grace na we yagize ati "Niba tugerageza kubahiriza amabwiriza ya Leta muri aka kazi dukora, tukabangamirwa n’ababikora forode kandi bakunguka biduca intege. Ibaze ko n’abanyamahoteri babagurira kandi aribo bakiliya banini bakatuguriye, niba ncuruza inyama zikonjesheje, iruhande rwanjye hari utazikonjesha azimara mbere."
Umukozi muri RICA ushinzwe kugenzura isuku n’ubuziranenge, Gaspard Simbarikure, avuga ko iki kibazo kigaragara henshi ariko ubu bari mu bukangurambaga bwo kwigisha abaguzi akamaro k’ubuziranenge kandi ko bagenda bakora n’ubugenzuzi.
Yagize ati "Iki cyo ni ikibazo gikomeye kandi kitari muri Musanze gusa kigaragara n’ahandi mu gihugu, aho abantu bagicuruza inyama zitabagiwe mu mabagiro yabugenewe, nibwo bukangurambaga turimo twigisha abantu ko inyama zigaburirwa abantu ziba zabagiwe mu mabagiro yemewe, zikagenzurwa n’abaganga babufite mu nshingano."
Yakomeje agira ati "Turimo turakora igenzura tureba abacuruza inyama, ibigo binini bizikenera nk’amahoteli tubabaza aho bazikura kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa, tuzafatanya n’ubuyobozi, abacuruzi bazo n’abazirya dukomeze tubigishe ubuziranenge bw’inyama zikwiye guhabwa abantu."
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi igaragaza ko mu gihugu hose hari imodoka 54 zikonjesha zikanatwara inyama, zamaze kwandikwa no guhabwa ibyangombwa, ariko bagakomeza gushishikariza abaturage kujya bagurira inyama ahemewe ndetse n’abazicuruza bakarushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo zidateza ibibazo ku baryi bazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!