Ababyeyi baharerera ndetse n’abarimu bagaragaje ko iki ari ikibazo kibangamira imyigire y’abana n’imyigishirize, aho ushobora gusanga ishuri rimwe ryigirwamo n’abana basaga 60, ku ntebe hicara abana bane cyangwa batanu.
Bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri kandi basaba ko hakubakwa ibyumba bishya byunganira ibihari kuko bitabaye ibyo uburezi bw’abana babo ngo ntaho bwaba bugana
Mukabucyana Valerie yagize ati “Imyigire y’abana bacu iraduhangayikishije cyane, abana biga babyigana cyane ari na benshi, ugasanga atashye ntacyo acyuye. Nigeze kubaza umukobwa wanjye uhiga nti ko nta mukoro wazanye, ansubiza ko yabuze uko yandika kuko bamubyigaga.”
Mazimpaka Evode na we uhafite umwaa yavuze ko kwiga bacucitse binagira ingaruka ku buzima bwabo kuko hari abanduzanya indwara zandura.
Ati “Iyo umwana yiga nabi aratsindwa, ntabwo umwana yakwiga abyigana n’abandi ngo afate, ikindi bituma banduzanya n’indwara zandura nk’uduheri, ibicurane n’ibindi, rwose pe abana bacu biga nabi kubera ubucucike bukabije, iki kibazo twakigejeje ku Murenge kenshi rwose badufashe bishyirwe mu byihutirwa baduhe andi mashuri”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine, avuga ko kuva bamenye iki kibazo kigiye gushyirwa mu byihutirwa umwaka utaha hagatangira kubakwa ibyumba bishya
Ati “Umwana wize neza aba ahawe umurage mwiza, rero iki kibazo cy’ubucucike muri iri shuri, tugiye kugikurikirana. Birajya mu byihutira ku buryo umwaka utaha 2020, hazatangira kubakwa ibindi byumba, yaba abana n’abarezi bose boroherwe n’iki kibazo”.
Mu Karere ka Musanze hakunze kugaragara ibibazo by’ubucucike mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na bimwe mu byumba bishaje bikeneye gusimbuzwa ibishya, Akarere kakaba karashyize imbaraga mu guhangana n’iki kibazo kikazarangirana na 2020.



















TANGA IGITEKEREZO