00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Bahanze amaso umuyoboro w’amazi uzatwara arenga miliyari 1,7 Frw

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 21 October 2023 saa 09:20
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Rwaza na Remera mu Karere ka Musanze, bavuga ko bishimiye iyubakwa ry’imiyoboro y’amazi ya kilometero 13 n’ibigega binini kuko bagiye kuruhuka imvune n’indwara bagiraga kuko bari bagikoresha amazi y’ikiyaga n’andi adasukuye.

Umuyoboro w’amazi Gacaca- Rwaza- Remera- Gashaki ureshya na kilometero 13 watangiye kubakwa mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka uzuzura mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha utwaye miliyari imwe na miliyoni magana arindwi z’amafaranga y’u Rwanda bikemure burundu ikibazo cyo kutagira amazi bari bamaranye igihe kirekire.

Kuri ubu harimo kubakwa ibigega bibiri binini, icyo muri Rwaza cya metero kibe 500 n’icyo muri Remera cya meterokibe 200 byombi bikaba byitezwho kuzageza amazi meza kuri aba baturage ku buryo buhagije kandi buhoraho.

Bamwe mu baturage batuye muri ibyo bice, bavuga ko bishimiye uyu mushinga kuko bagiye kuruhuka imvune bagiraga bajya gushaka amazi meza ndetse bamwe bahitagamo kujya kuvoma mu Kiyaga cya Ruhondo n’indi migezi itemba n’ibidendezi bikabatera indwara zanduzwa n’umwanda.

Nyiransengimana Jacqueline ni umwe muri bo, yagize ati " Ubundi kubona amazi ino byatugoraga cyane kuko utuma umwana akamara amasaha arenga abiri bikamukereza kujya kwiga ndetse murumva ko n’amazi azana atakora isuku ihagije mu rugo. Ubu bagiye kuyatuzanira hafi n’abifite bayatunge iwabo, isuku tuzayinoza ndetse bituruhure n’imvune twagiraga."

Munyaneza Damien na we yagize ati "Ubundi amazi ino twapfaga kudaha ariya ya Mukungwa cyangwa mu tubande abo hepfo bo bajyaga kuri Ruhondo. Ubu dufite icyizere ko tugiye kuyabona. Ubu dufitemo akazi ko kubaka ibigega no gucukurira ibi bihombo, tugahembwa neza ndetse n’ayo mazi mabi yatumaga duhora kwa muganga twivuza inzoka tuyasezeyeho."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, avuga ko bitarenze ukwezi kwa gatatu kwa 2024 uyu mushinga uzaba uri gukora neza bikazatuma abaturage batuye iyo mirenge babona amazi mu buryo buhoraho mu gihe ubundi byasabaga kuyasaranganya kubera ubuke bw’ayabageragaho.

Yagize ati "Turateganya ko mu mpera z’uyu mwaka imirimo yose izaba yararangiye abaturage babona amazi. Iyi mirenge yari isanzwe ifite amazi make ariko mu bihe by’izuba akaba make hakabaho kuyasaranganya aho hari ingo zayabonaga inshuro enye gusa mu cyumweru bityo rero amazi aziyongera noneho ajye aboneka iminsi yose kuko azaba ahagije."

Akomeza agira ati "Abaturage barashishikarizwa kurushaho gucunga neza ibikorwa remezo by’amazi kugira ngo birambe bibahe serivisi igihe kirekire."

Muri Musanze amazi meza agera ku ngo zigera kuri 90,8% uyu muyoboro ukazafasha aka Karere kuzamura ibyo bipimo kuko muri 2024 biteganyijwe ko Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazina meza ku gipimo cya 100%. Mu mijyi ntawe uzaba arenga metero 200 ajya gushaka amazi n’aho mu cyaro ntakurenga metero 500 nk’uko biri muri gahunda za Guverinoma.

Umushinga wiswe Reinforcement of Gakangaga-Munindi Water Supply System Phase One wateganyirijwe amafaranga 1,769,049,800 y’u Rwanda ukazubakwamo umuyoboro w’amazi, ibigega bifatwa ayo mazi n’inzu z’amavomero rusange abo baturage bazajya bifashisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages