00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abubatse Ellen DeGeneres Campus barataka kwamburwa

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 11 January 2022 saa 10:33
Yasuwe :

Bamwe mu bakozi bakoreye Sosiyete y’Ubwubatsi Mass Design Group Ltd mu mirimo yo kubaka Ikigo “Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund”, mu Murenge wa Kinigi, barasaba inzego bireba ko zabafasha bakishyurwa.

Umushinga wo kubaka icyo Kigo watangiye mu 2019. Isoko ryo kubaka ryari ryahawe Mass Design Group nayo iha imirimo itandukanye abakozi biganjemo abatuye mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Shingiro.

Mu ntangiriro za Ukuboza 2021 nibwo abo bakozi batunguwe no kugera ku kazi aho bubakaga bagasanga hamanitse amatangazo avuga ko imirimo izahagarara kuwa 17 Ukuboza, ndetse icyo gihe igahagarara kuri bamwe abandi igakomeza nk’uko bimeze ubu.

Abenshi muri bo bagaragaza ibitarubahirijwe mu masezerano yabagengaga birimo guhabwa umushahara utandukanye n’uwo bakorera, gukatwa iminsi y’ikiruhuko n’impera z’icyumweru kandi bari babyemerewe mu masezerano, guhagarikwa nta nteguza n’ibindi.

Bamwe muri aba bakozi, basaba inzego bireba ko zabafasha uyu rwiyemezamirimo akabishyura nta mananiza kuko bamukoreye mu masezerano bagiranye aho kubashora mu manza kandi kuri bo akazi karamaze guhagarara.

Mukakabera Vestine ni umwe muri bo yagize ati “Mass yaduhaye amasezerano ariko iyahagarika nta nteguza, yagiye idukata amafaranga tutazi ku mishahara, ibiruhuko byemewe n’impera z’icyumweru byose yarabikase kandi mu masezerano turabyemerewe. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha ntibazishyurwe batabanje gukemura ibibazo dufitanye aho kudushora mu nkiko kandi imirimo yarahagaze."

Sekaneza Jean Pierre na we yagize ati “Twagize ibibazo biturutse kuri Mass yadukoresheje kuko amafaranga dukorera siyo twahembwaga, umushahara wari ibihumbi 254 Frw birengaho ariko baduhembaga 132 gusa, turasaba ko twarenganurwa tukishyurwa kuko barashaka kudushora mu manza gusa."

Umuyobozi wa Mass Design Group, Benimana Christian, avuga ko ibi bibazo ababakoreye bavuga bidahari kuko abagerageje kubegera babikemuye kandi n’undi waba agifite ikibazo yabegera bakamufasha.

Yagize ati" Imirimo twarayisoje kandi tuyisoza nk’uko amategeko abiteganya. Birumvikana hari abari bafitemo ibibazo bagiye batugana tukabasobanurira ndetse abandi tukabafasha kubikemura. Hari abataranyuzwe batsimbaraye kandi twe dufite umunyamategeko tuzi neza icyo amasezerano ateganya, byose byarubahirijwe."

Yongeyeho ati" Twiteguye kwakira uwagaragaza ko afitemo ikibazo no kugikemura, twafashe igihe cyo kujya tubikemurira mu Kinigi ariko ubu imirimo yararangiye dutanga inyubako n’aho abakozi bacu babaga, ubu uwatugana twamufashiriza i Kigali. Abatazanyurwa bo bajya mu nkiko kuko ikibazo nk’iki ntigikemurwa n’akarere, intara cyangwa itangazamakuru nk’uko abo babigenza."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bagerageje guhuza izo mpande zombi ngo zumvikane gikemurwe.

Yavuze ko nibikomeza kunanirana hazitabazwa inkiko kuko ari zo zifite ububasha bwo gukemura impaka nk’izo.

Umushinga wo kubaka Ikigo “Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund”, mu Murenge wa Kinigi watangiye muri 2019, ushorwamo miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika ugomba gukoresha abakozi bagera ku 1500.

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo ikigo gikora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima kizatahwa ku mugaragaro.

Bamwe mu bakoze ku nyubako z'iki kigo barasaba kwishyurwa ayo bari bemerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages