Abo baturage ni abo mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve ndetse na Nkotsi. Umwe muri bo witwa Muvandimwe Protais yagize ati “Nkatwe duturiye izi nganda zikora inzoga biratubangamira cyane, usanga ibyuka bibi bivamo bihindura amabati mu gihe gito agatangira kuzana umugese.”
Akomeza agira ati “Uyu mwuka mubi kandi usanga tunawuhumeka, hari n’ubwo baza kumena imyanda hafi aha. Ibi byose biratubangamira tukabura uko tubigenza, ariko twabonye mu Ruvunda harahinduwe icyanya cyazo twumva ariho bazimurira bakareka kutubangamira”.
Niyonsenga Josiane na we yagize ati “Tubona rwose izi nganda zitubangamiye cyane, imyanda bazana mu bigunguru bakayimena hafi aha iratunukira cyane, reba nka hariya basya amabuye usanga n’imikungugu idusanga mu ngo bikangiza ubuzima bwacu n’imyaka duhinga nayo ikangirika”.
Bamwe mu bafite inganda muri aka Karere nabo bavuga ko biteguye kwimukira ahateganyirijwe ibikorwa byazo, ariko bagifite ikibazo cy’ibibanza bitaraboneka.
Karangwa Olivier umukozi ushinzwe abakozi mu ruganda rukora amapave Enihakor Ltd yagize ati “Twasabye akarere ko kaduha ikibanza mu Ruvunda, ariko na nubu ntitwari twakibona, twifuza kuva hafi y’abaturage ntitubabangamire kuko biragaragara, nitumara kubona ikibanza tuzimura ibikorwa by’uruganda”.
Muhutangabo Joseph, umuyobozi w’ibiro bishinzwe ubutaka mu karere ka Musanze, avuga ko gutanga ibibanza bizajyana n’igishushanyo cy’umujyi ariko mu mwaka utaha bazaba batangiye kubitanga.
Yagize ati “Umujyi wa Musanze ufite igishushanyo mbonera cy’imiturire, niyo mpamvu twashyizeho ahagomba kubakwa inganda, turacyarimo kuhatunganya cyane tuhashyira ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi bikenewe, turabizeza ko mu ntangiro z’umwaka utaha ibibanza bizaba byatangiye kuboneka”.
Icyanya cyagenewe inganda giherereye mu Murenge wa Kimonyi ahitwa mu Ruvunda, aho ubutaka bufite ubuso busaga hegitari 140 ari bwo zizubakwaho, ubu hakaba haratangiye kubakwa uruganda rumwe rwa sima.



















TANGA IGITEKEREZO