00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Barindwi bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukecuru watwitswe

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 20 December 2021 saa 12:53
Yasuwe :

Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze yamaze guta muri yombi abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru Nyirabikari Thérèse wakubiswe akanatwikwa.

Uyu mukecuru yapfuye mu ijoro rishyira ku Cyumweru. Yari uwo mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Yitabye Imana nyuma yo gukubwitwa aranatwikwa.

Mbere y’urupfu rwe, yabanaga mu nzu n’umuhungu we witwa Ngizwenimana w’imyaka 31 na we akaba ari muri barindwi bamaze gutabwa muri yombi mu iperereza ry’ibanze ndetse bakaba bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukorera kuri Sitasiyo ya Cyuve.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Community Policing mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police, CIP, Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu Polisi yamaze guta muri yombi abantu barindwi bakekwaho kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu barindwi bakekwa, bashyikirijwe Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo ya Cyuve ngo bakorweho iperereza hamenyekane uruhare rwabo mu byabaye. Kugira ngo bafatwe hashingiwe ku makuru twabonye mu iperereza ry’ibanze yatwerekaga ko bishobora kuba byaturutse ku makimbirane yo mu muryango ashingiye ku mitungo."

CIP Ndayisenga yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha n’amakimbirane no gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha bikumirwe hakiri kare.

Ati “Tuributsa abaturage kwirinda ibyaha, amakimbirane n’ibindi bihungabanya umutekano, turasaba kandi abaturage ubufatanye mu kubirwanya batanga amakuru ku bahunganya ituze n’umudendezo wabo."

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 121, mu gika cya gatanu igira iti “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Ibiro by'Umurenge wa Cyuve aho uyu mukecuru yari atuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages