00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Barishimira ibyo bagezeho nyuma yo kwegerezwa ishuri rikuru

Yanditswe na

Jean Claude Bazatsinda

Kuya 2 March 2016 saa 06:03
Yasuwe :

Bamwe mu baturiye n’abize muri INES Ruhengeri bemeza ko kwegerezwa iri shuri byabateje imbere mu mishinga yabo.

Kuva u Rwanda rwava mu bibazo bya Jenoside Yakorewe Abatutsi rwisanze mu rugamba rwo kurwanya ubujiji binyuze mu burezi , aho amashuri yiyongereye yaba abanza, ayisumbuye, amashuri makuru ndetse naza Kaminuza.

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, kuva ryashingwa rimaze kugeza kuri byinshi abaryizemo n’abarituriye nk’uko babitangamo ubuhamya.

Ntibakunzwe J. Baptiste ufite amacumbi hafi ya INES Ruhengeri avuga ko acumbikiye abanyeshuri bagera kuri 50 mu gihe mbere y’uko INES ihagera yari yarabuze abayokodesha.

Kuri ubu uko yakodeshaga inzu ze mbere y’uko iri shuri ritangira, ngo asanga igiciro cyarikubye kabiri aho inzu yakodeshwaga ibihumbi 10 igeze kuri 20.

Ibi abihurizaho na Silas Habimana uhafite resitaurant, uvuga ko iyo abanyeshuri bari mu biruhuko abagana iwe bava ku 150 bakagera kuri 30.

Habamenshi Innocent afite imyaka 29 y’amavuko we yarangije muri INES Ruhengeri , afite uruganda rutunganya umutobe w’imbuto harimo marakuja, inkeri amatunda n’izindi.

Avuga ko nyuma yo kwiga ibijyanye no gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, ubu akoresha abakozi bagera kuri barindwi bahoraho n’ababunganira bagera ku 10.

Habamenshi kandi avuga ko yaguze imashini yifashisha zirengeje miliyoni enye, ngo kandi iyo yishyuye ibisabwa byose n’abakozi ntabura gusagura ibihumbi 300 Frw.

Ubwo hatangwaga impamyabushobozi ku nshuro ya karindwi ku barangije muri INES Ruhengeri tariki 24 Gashyantare, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri Padiri Dr. Fabien Hagenimana yavuze ko Kaminuza zidakwiye kuba inganda z’impapuro, ahubwo ko zigomba gufasha abazigana kugira ubumenyi bubafasha kwiteza imbere bihangira n’imirimo kuko ari na ryo terambere ry’igihugu.

Padiri Hagenimana yavuze ko abanyeshuri bakwiye kubyaza umusaruro ibyo bize, bakihangira imirimo bakanayiha abandi, aho kuyisaba.

Abarangije uyu mwaka muri INES Ruhengeri ni 702 barimo 10 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Abantu 3271 ni bo bamaze kurangiza mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri kuva rifunguye imiryango.

Abarangije muri INES Ruhengeri uyu mwaka
Abarangije bihangira imirimo itandukanye
Abanyeshuri muri INES Ruhengeri bigishwa ikoranabuhanga
Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages