Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, kuva ryashingwa rimaze kugeza kuri byinshi abaryizemo n’abarituriye nk’uko babitangamo ubuhamya.
Ntibakunzwe J. Baptiste ufite amacumbi hafi ya INES Ruhengeri avuga ko acumbikiye abanyeshuri bagera kuri 50 mu gihe mbere y’uko INES ihagera yari yarabuze abayokodesha.
Kuri ubu uko yakodeshaga inzu ze mbere y’uko iri shuri ritangira, ngo asanga igiciro cyarikubye kabiri aho inzu yakodeshwaga ibihumbi 10 igeze kuri 20.
Ibi abihurizaho na Silas Habimana uhafite resitaurant, uvuga ko iyo abanyeshuri bari mu biruhuko abagana iwe bava ku 150 bakagera kuri 30.
Habamenshi Innocent afite imyaka 29 y’amavuko we yarangije muri INES Ruhengeri , afite uruganda rutunganya umutobe w’imbuto harimo marakuja, inkeri amatunda n’izindi.
Avuga ko nyuma yo kwiga ibijyanye no gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, ubu akoresha abakozi bagera kuri barindwi bahoraho n’ababunganira bagera ku 10.
Habamenshi kandi avuga ko yaguze imashini yifashisha zirengeje miliyoni enye, ngo kandi iyo yishyuye ibisabwa byose n’abakozi ntabura gusagura ibihumbi 300 Frw.
Ubwo hatangwaga impamyabushobozi ku nshuro ya karindwi ku barangije muri INES Ruhengeri tariki 24 Gashyantare, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri Padiri Dr. Fabien Hagenimana yavuze ko Kaminuza zidakwiye kuba inganda z’impapuro, ahubwo ko zigomba gufasha abazigana kugira ubumenyi bubafasha kwiteza imbere bihangira n’imirimo kuko ari na ryo terambere ry’igihugu.
Padiri Hagenimana yavuze ko abanyeshuri bakwiye kubyaza umusaruro ibyo bize, bakihangira imirimo bakanayiha abandi, aho kuyisaba.
Abarangije uyu mwaka muri INES Ruhengeri ni 702 barimo 10 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).
Abantu 3271 ni bo bamaze kurangiza mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri kuva rifunguye imiryango.


















TANGA IGITEKEREZO