00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Basabwe kuboneza urubyaro bita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 8 October 2014 saa 12:59
Yasuwe :

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kur’uyu wa 07 Ukwakira 2014 umuhango wabereye mu karere ka Musanze ku rwego rw’igihugu. Ababyeyi basabwe kuboneza urubyaro ndetse no gukingiza abana.
Ibi bikaba ari ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Patrick Nyirisheja aho yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushishikariza imiryango kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro no gukingiza abana twongeraho amahirwe yo kugira uruhare mu kuzamura (…)

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kur’uyu wa 07 Ukwakira 2014 umuhango wabereye mu karere ka Musanze ku rwego rw’igihugu. Ababyeyi basabwe kuboneza urubyaro ndetse no gukingiza abana.

Ibi bikaba ari ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Patrick Nyirisheja aho yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushishikariza imiryango kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro no gukingiza abana twongeraho amahirwe yo kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’igihugu.

Patrick Nyirisheja yibukije abaturage kandi ko bakwiye kurushaho kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko aribwo butuma umuturage yivuza nta mbogamizi zitewe n’amikoro make.

Lamin Momodou Manneh umuhuzabikorwa w’amashami ya LONI (One UN) akorera mu Rwanda nawe wari witabiriye uyu muhango mu ijambo rye yashimye cyane u Rwanda uburyo rushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi aho yavuze ko bishimishije uburyo Leta yashyize ingufu mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa bari kubyara.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana harimo ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ubuzima bw’umuryango dushyigikira gahunda yubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abana b’abakobwa”.

Ubu bukangurambaga bugenewe abana bose kugeza ku myaka 15, abagore batwite ndetse n’abonsa. Abaturarwanda bazakangurirwa kwitabira gahunda zitandukanye z’ubuzima zirimo kurinda abana indwara, kurwanya ingaruka zo kubura Vitamine A, kurwanya inzoka zo mu nda, kuboneza urubyaro, kwirinda Malariya, kugira isuku ndetse na gahunda yISWE 12+ (Twelve Plus Program). Iyi gahunda ya 12+ igamije guha umwana w’umukobwa indangagaciro zimushoboza kwikemurira ibibazo ahura nabyo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Guhera mu mwaka 2006 u Rwanda rufata ingamba zo gutegura icyumweru cyihariye kugira ngo abaturage bashishikarizwe kwitabira ibikorwa na serivisi zifashishwa mu kunganira izitangirwa ku mavuriro.

Iki cyumweru cyatangijwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’imiryango nterankunga irimo Imbuto Foundation, Caritas Rwanda, UKAid na One UN.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages