Abaturage bo mu mudugudu wa MwanganzaraAkagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko aho byabereye, bavuga ko aba uko ari batatu ku manywa bakase urutsinga rw’amashanyarazi ku rwacaniraga ingo zirindwi, bigeze ku mugoroba bagaruka bababwira ko kugira ngo bawubone byihuse buri rugo rwishyura 2500 Frw.

Ngo abaturage barabyanze umwemuri bo agira amakenga abaza REG, isubiza ko icyo kibazo itakizi n’abakozi atari abayo, icyakora batatu barayatanze. Aba bagabo ngo bahejeje abaturage mu kizima icyumweru cyose, barakurikiranwa hafatwa umwe avuga n’abandi.

Niyibizi Ismail ni umwe mu baturage bahuye n’iki kibazo avuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye harimo no gutanga amafaranga yabo ntibayasubizwe

Yagize ati ‟ Twagiye kubona tubona umuriro uragiye nka saa tanu z’amanywa tugira ngo ni ibisanzwe, mvuye mu mujyi nka saa mbiri z’ijoro nsanga abantu hejuru y’inzu bahanyuza insinga z’umuriro, ndabirukana bavuga ko ari abakozi ba REG bazagaruka bucyeye bafite ibikoresho bihagije, tubajije kuri REG batubwira ko batabazi, abatekamutwe nk’aba baratuzonze baduheza mu kizima”

Umuyobozi wa REG mu Ntara y’Amajyaruguru Eng.Nzamurambaho Marcel, avuga
ko iki kibazo bakimenyeshejwe n’abaturage bagatangira kubikurikirana kugeza babafashe.

Yagize ati ‟Abaturage kuko bazi neza ko serivise zo gukorerwa umuriro baziherwa ubuntu, babonye abaje bakatagura insiga nyuma babishyuza ayo kubakorera uwo muriro, bagira amakenga, nibwo babitubwiye turabikurikirana dufatanyije na RIB ubu barafunzwe, kandi n’abo baturage ubu twabafashije kongera gucana ,tunabasaba gukomeza kujya baduha amakuru hakiri kare”

Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu Modeste Mbabazi avuga ko aba bose bakurikiranyweho bakurikiranyweho kwiba umuriro w’amashanyarazi no kwiyitirira imirimo, nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanwa n’amategeko.

Umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe,ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w'umuriro w'amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w'amashanyarazi yahawe mu buryo bw'uburiganya cyangwa butemewe n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu.

Icyaha cyo kwiyitirira imirimo gihanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri n’imyaka itatu n’ihazabu kuva ku mafaranga 300 000 kugeza ku 500 000, naho icyaha cyo kziba amashanyarazi gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe.