00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Bihoyiki yamaze imyaka itatu yigisha Se gusaba imbabazi abo yahemukiye muri Jenoside

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 9 December 2019 saa 02:57
Yasuwe :

Bihoyiki Jeanette w’imyaka 19 ukomoka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Muhororo, Akagari ka Mubuga, yamaze imyaka itatu yigisha Se wari ufungiwe ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo akire ipfunwe yaterwaga no kuba yari umwana w’umwicanyi.

Uyu Bihoyiki yatangiye iki gikorwa cyo kwigisha Se afite imyaka 13 y’amavuko, aho avuga ko yabitewe n’uko kuva yamenya ubwenge yasanze Se afunzwe ariko yabaza nyina igitumye afunzwe akamusubiza ko atabizi ahubwo akarira.

Akomeza avuga ko yakomeje kumva abantu bavuga ko se ariwe Mfashigihe Patrick yishe muri Jenoside, ibyo bikamutera ipfunwe n’intimba nyinshi ari naho yahereye asaba nyina kumwemerera akajyana nawe kumusura aho afungiwe akabimwibariza.

Ati “Namenye ubwenge Data afunzwe, nabazaga Mama icyo afungiwe, aho kunsubiza akarira cyane ngo nzajye kumwibariza, gusa numvaga abantu bavuga ko yakoze Jenoside, bigatuma mporana agahinda n’ipfunwe ko ndi umwana w’umwicanyi, nibwo nasabye Mama kumpa uruhushya nkajya gusura Papa nkamusobanuza neza ibyo numvaga”.

Bihoyiki akomeza avuga ko yamaze imyaka itatu yose yigisha se gusaba imbabazi abo yahemukiye, kugira ngo abohoke ku mutima we anabane neza n’abana baturanye ari bo se yagize imfubyi.

Ati “Mama yakomeje kumpisha icyo Data afungiwe musaba ko nazajya aho afungiwe nkabimwibariza, nari mfite imyaka 13 nagiyeyo inshuro enye mubaza icyo afungiwe akabimpisha ahubwo akarira nanjye nkarira nti simva aha utambwiye icyo ufungiwe kuko numvise ko wakoze Jenoside, namaze imyaka itatu yose mubaza ageze aho anyemerera ko yajyanye n’igitero kishe abo baturanyi ariko we atabikoze”.

Nyuma y’igihe cyose Bihoyiki yamaze yigisha se (Mfashigihe Patrick) yageze aho yemera uruhare yagize muri Jenoside, aho yayoboye igitero cyishe ababyeyi b’abana baturanye, cyane ko abo babyeyi bari barabyaye muri batisimu uyu Mfashigihe baranamuhaye inka.

Yaratinyutse ajya gusaba imbabazi uyu muryango bariyunga ubu bakaba babanye neza, aho uyu muryango uhurira mu itsinda rya DUHUZE ryo kubitsa no kugurizanya.

Uyu Mfashigihe nyuma yo kwemera no gusaba imbabazi abo yahemukiye bose, yarangije igihano yari yarakatiwe n’inkiko cy’imyaka icyenda, nyuma aza gukora imirimo nsimburagifungo nayo ayirangiza neza, ubu akaba yarasubiye mu muryango we atikandagira ndetse akaba abanye neza n’uyu muryango yahemukiye.

Ibyabaye kuri Bihoyiki asanga ari isomo ku babyeyi, akabashishikariza gutinyuka bagasobanurira abana babo ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bagire ubutwari bwo guhangana no gukumira ingengabitekerezo yayo.

Asaba abafungiwe ibyaha bya Jenoside gutinyuka bagatanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe iri, bagashyingurwa mu cyubahiro n’ababo bakaruhuka intimba yo kuba batazi aho ababo bari ngo babashyingure mu cyubahiro.

Bihoyiki yigishije Se kugeza ubwo avuye ku izima asaba imbabazi abo yahemukiye muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages