Abo bana ni abahoze mu mihanda y’Umujyi wa Musanze ari inzererezi (Mayibobo), bakunze kujya bajyanwa mu bigo ngororamuco bamwe muri bo bagasubizwayo ariko bakagaruka mu mihanda kugeza ubwo DASSO ihisemo kubashakira amashuri abakira, bagafashwa mu kubona ibikoresho.
Mu bikoresho bari guhabwa harimo amakayi, amakaramu, agasanduku k’ibikoresho by’imibare, (Boîte Mathematicale), imyenda y’ishuri, isabune n’ibikoresho by’isuku byo kwifashisha, cyane ko abenshi biga bacumbikiwe kuko bagiye bava mu miryango yabo bitewe n’ibibazo, abandi bakaba batazi n’imiryango bakomokamo.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Musanze, Munyendamutsa Venant, yavuze ko uru rwego rwahisemo gufasha aba bana nyuma yo kumva ubuhamya bw’ubuzima bibatera kujya mu mihanda kandi ko iyo bafashijwe n abo bagera ku buzima bwiza, bityo bakiteza imbere n’igihugu kigatera imbere.
Ati "Twahisemo gufasha aba bana tumaze kumva ubuhamya bw’ubuzima bwabateye kujya mu mihanda ndetse n’igituma bagarukamo nyuma yo kuba mu bigo ngororamuco kuko abenshi tuba twarabafashe. Twabagaruye mu mashuri, ubu turi kubafasha kubona ibikoresho bikenerwa kugira ngo bige neza kuko bagaragaje ko ari abahanga."
Yakomeje agira ati "Barashoboye, icyo tubifuriza ni uko na bo bagira ubuzima bwiza bakiga bakaziteza imbere ndetse n’igihugu bakakigirira umumaro. Tuzakomeza kubaba hafi tubagira inama ndetse n’aho bazajya bagira ikibazo bajye batwegera tubafashe kuko nib o bazadusimbura mu byo dukora kandi ntiwabigeraho utarize."
Bamwe mu bana bahoze mu buzima bwo mu mihanda bavuga ko igihe bari baburimo bari babayeho nabi baburara, ubundi bakarya ibyo baba bajugunye mu bisanduku bibikwamo imyanda kandi hari n’igihe bahohoterwaga ubundi bakajyanwa mu bigo ngororamuco, ariko ubu bagiye gushyiramo imbaraga kuko bitaweho kandi na bo bafite ubwenge.
Manishimwe Djibril, ni umwe muri bo, yagize ati "Njye nabaye mu mihanda imyaka itanu, bamfunze nk’inshuro enye. Twaryaga ibyo bataye muri ’poubelle’. Ubu ndi ho neza, ndi kwiga ndetse kuba Dasso iri kuduha ibikoresho byose by’ishuri dukenera biratuma niga neza kandi niteguye ko nzasimbura aba badufasha kuko batwifuriza ineza, Imana ibahe umugisha."
Irakoze James na we watorotse iwabo nyuma yo gufatwa nabi na mukase, yagize ati "Namaze mu mihanda imyaka itanu nkarara hanze, wabonaga Dasso ukiruka ukenda guca umutima. Ubu ndi kwiga kandi icyo gihe nahoraga mu Kigo Ngororamuco cya Kinigi."
Uyu mwana wajyanywe kugororerwa mu Kinigi inshuro eshanu, ashimira abagiraneza bakomeje kubitaho, akagira inama abakiri mu mihanda kumva inama z’ubuyobozi bakayivamo kuko byangiza imbere habo.
Ati "Nanjye nagiye mu Kinigi gatanu, buriya buzima ntawe wabwifuriza, ubu nitaweho, duhawe ibikoresho, mfite umugiraneza uducumbikiye mbese sinteze gusubira mu mihanda, ahubwo ndi kwiga nshyizeho umwete. Abakiri mu mihanda nabashishikariza kumvira ubuyobozi kuko bubashakira ibyiza, bakaza tukiga tugatera imbere tukibeshaho."
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald, yavuze ko na bo bishimira ubufasha nk’ubu kandi ko bafite ingamba zo gukomeza kwegera abana bo mu mihanda bakabumva bakamenya ibibazo bibibatera kugira ngo bikemurwe. Yasabye ababyeyi kurushaho kumenya inshingano zabo zo kurera kandi neza kuko utakubaka igihugu uri gutakaza abana.
Yagize ati "Iki ni igikorwa cyiza, ubundi dusanzwe tuzi Dasso nk’urwego rw’umutekano ariko noneho babaye abafatanyabikorwa mu kurera aba bana. Icyo tubwira aba bana ni uko utavamo umuntu wagirira igihugu akamaro, ube umuganga, ube umuyobozi cyangwa undi wese uri mu muhanda, aba bana rero turabasaba kwihangana bagahatana bakiga."
"Ababyeyi bo turabibutsa kubyara abo bashoboye kurera kandi bakamenya ko kurera neza ari inshingano zabo aho bidakunze wenda umubyeyi adahari cyangwa habaye izindi mpamvu Leta ikamwunganira ariko bo bagerageze kwirinda amakimbirane mu miryango kuko ari yo ntandaro y’ibi bibazo mubona."
Abana 132 ni bo bakuwe mu mihanda y’Umujyi wa Musanze bigizwemo uruhare na Dasso ndetse basubizwa mu mashuri kandi uru rwego ruvuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, abo bana bazakomeza gufashwa kugira ngo bagabanye ikibazo cy’ubuzererezi no guta amashuri.
Abari gufashwa kuri ubu, bari guhabwa imyenda y’ishuri, amakayi 14, ipaki y’amakaramu, agasandu k’ibikoresho by’imibare, impapuro z’isuku, amasabune, igikapu hari n’abagiye bahabwa inkweto zo kwigana.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abana (NCC) muri Werurwe 2019 igaragaza ko abana 2882 baba mu mihanda ari ho leta n’abafatanyabikorwa bayo bashyize imbaraga mu gushaka uko bakemura iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!