Iyi nkunga bayemeje ubwo kuri uyu wa Gatandatu bifatanyaga n’abatuturage batuye muri iyi mirenge mu muganda wo gusana inzu z’abatishoboye, aho ku ikubitiro hasanwe ebyiri z’ababasigajwe inyuma n’amateka ariko akaba ari igikorwa kizakomeza.
Bamwe mu rubyiruko rwari rwaje kwifatanya n’aba banyarwanda baba mu mahanga mu gikowa cy’uyu muganda, bavuga ko bishimiye iyi nkunga izabafasha kwiteza imbere
Niyonkuru Patrick yagize ati “ Iyi nkunga duhawe iradushimishije cyane pe, kuko ninorora ingurube imwe mu mwaka umwe nzaba mfite ingurube nyinshi, navuga ko ari igishoro cy’ibanze kizadufasha kwivana mu bukene, kuko hari benshi twari dufite ibitekerezo by’imishinga mito nk’iyi ariko tukabura igishoro, ariko turakibonye, dushimye ko bagiye mu mahanga ariko bakaba batwibutse”
Nyirabikari Annonciata ni umwe mu bo basaniye inzu na we ati “ Inzu yanjye nayibagamo meze nk’uba hanze, imvura yagwaga nkanyagirwa, imbeho y’ijoro nayo ntiyabaga inyoroheye n’abana, ariko aba bana Imana ibahe umugisha kuko bampaye kuryama aheza nk’abandi, iyi nkunga batanze turayibashimiye cyane”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye aba banyarwanda baba mu mahanga ku gikorwa bakoze avuga ko bizanakomeza.
Yagize ati “Ibikorwa by’uyu munsi twifatanyije n’aba banyarwanda baba mu mahanga byo gusana amazu y’abatishoboye, byerekana ko batigeze bibagirwa iwabo turabibashimiye cyane, kandi aho basubikiye tuzahakomereza dusana izisigaye kuko dufite abafatanyabikorwa bazabidufashamo”.
Yakomeje agira ati “Tuzanabagezaho umuriro w’amashanyarazi, bubakirwe ubwiherero n’ibindi. Naho inkunga bahaye uru rubyiruko nayo ni inzira nziza yo kubafasha kwiteza imbere kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi”.
Umuyobozi w’aba banyarwanda baba mu mahanga Murenzi Daniel, avuga ko ibikorwa byo kuza gufasha abanyarwanda babiha agaciro kandi ari n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi bifitiye akamaro abanyarwanda dusanzwe tubikora kuko biba bigamije kubafasha ariko byose tubikomora ku mpanuro nziza duhabwa na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kandi dufatanije nk’abanyarwanda baba hanze tugenda dukora uko dushoboye mu kubakira abatishoboye, n’ibindi bikorwa byo kubatera inkunga ngo bivane mu bukene. Ibi tubifata nk’umusanzu wacu mu kubaka Igihugu”
Aba banyarwada baba mu mahanga bari baje mu nama nkuru y’umushyikirano iherutse kuba, irangiye bakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru aho bari baje gusura ibyiza byaho banaboneraho umwanya wo kwifatanya n’abanyarwanda baho mu muganda rusange usoza Ukuboza 2018.



















TANGA IGITEKEREZO