Ku wa 10 Kamena, Urukiko rwisumbuye rwa Muhoza rwafashe umwanzuro wo kubarekura bakazajya baburana bari hanze nyuma y’uko bajuririye icyemezo cy’urw’ibanze cyavugaga ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Bukeye bwaho, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwabataye muri yombi, bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutoroka ubutabera.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yemeje itabwa muri yombi ry’aba bayobozi aho yagize ati “Nibyo bose bongeye gutabwa muri yombi bakekwaho icyaha cyo gushaka gutoroka ubutabera n'icyaha cya ruswa." Ntabwo yigeze asobanura uburyo aba bayobozi bakozemo ibi byaha.
Bwa mbere ubwo bafungwaga bari bakurikiranyweho gukubita uwitwa Manishimwe Jean Baptiste na mushiki we Nyirangaruye Uwineza Clarisse babaziza ko batambaye agapfukamunwa. Ni icyaha bashinjwa ko bakoze ku itariki ya 13 Gicurasi 2020 batabwa muri yombi ku itariki ya 14 Gicurasi.
Ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.




Ibitekerezo 0