Uyu mugabo yatawe muri yombi mu kwezi gushize akurikiranyweho ibyakorewe Mbonyimana Fidèle, ubwo inzego zirimo DASSO zajyaga kugenzura uko amabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ashyirwa mu bikorwa, aho yacungaga umutekano ku ruganda rukora inzoga.
Yanze ko binjira bitabaza umuyobozi w’Umurenge. Nsengimana akihagera ngo yahise ashyira uyu muzamu muri butu (boot) y’imodoka amujyana ku murenge, ariko bageze mu nzira irifungura agwa mu muhanda, bamujyana mu bitaro yataye ubwenge.
Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryatangiye saa munani, Nsengimana yari yitabye urukiko afite abunganizi babiri. Abaturage bari buzuye icyumba cy’iburanisha, barimo abo mu muryango we bari baje gukurikirana uru rubanza.
Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro w’uregwa n’ibyaha ashinjwa, abaza uregwa niba ibyaha abyemera, undi asubiza ko afite inzitizi zitamwemerera kuburana.
Abunganira Nsengimana bunze mu rye, bagaragaza ko Urukiko rwisumbuye rwa Musanze nta bubasha rufite bwo kuburanisha ibyaha aregwa kuko ibihano byabyo biri munsi y’imyaka itanu y’igifungo.
Banagaragaje ko kuba Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye aribwo bwatanze ikirego, itegeko ritabibwemerera kuko cyari gutangwa n’uwahohotewe.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwavuze ko kuba Nsengimana yaratwaye Mbonyimana mu modoka ye amushyize ahagenewe imizigo, agakora urugendo rurerure amujyanye ku Murenge, uburyo yamutwayemo butemewe ku buryo ahamwe n’iki cyaha yahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu kugeza kuri irindwi.
Ni aho ubushinjacyaha bwo buhera buvuga ko Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rufite ububasha bwo kuburanisha Nsengimana.
Ku bijyanye n’ububasha bwo gutanga ikirego, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe cyose hakozwe icyaha, bufite ububasha bwo gutanga ikirego, urengana akarenganurwa.
Ibyaha bibiri aregwa byaregewe inkiko ebyiri zitandukanye, aho Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko icyaha cyo kubabaza umubiri bitari ku bushake Nsengimana yakiregewe mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ariko basaba ko cyahuzwa n’icyo gutwara no gufungirana umuntu ahantu hatemewe, bigahurizwa hamwe bikaburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye.
Abunganira Nsabimana basabye urukiko ko umukiliya wabo yarekurwa akaburana ari hanze, bashingiye ko afite umwirondoro n’imitungo bizwi, bityo ko arekuwe atatoroka ubutabera kuko n’ibimenyetso byamaze gukusanywa ku byaha aregwa.
Umucamanza amaze kumva ibisobanuro n’ubusabe bw’impande zombi, yavuze ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku itariki ya 13 Ukwakira 2020, saa cyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!