Iyamuremye Alexandre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibirizi, mu murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze yaviriweho inda imwe n’igico cy’abantu batandatu (6) bamukubitana n’abanyerondo mu ruhame, ubwo bari baje gutabara Ntamugabumwe Jean Marie Vianney wakubiswe na Dukuzumuremyi Deodatus akajyanwa kwa muganga.
Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Nteziryayo Emmanuel, Iyamuremye n’abanyerondo bari kumwe bakubiswe na Dukuzumuremyi wafatanyije n’umugore we, se umubyara n’izindi nshuti z’uyu muryango eshatu, mu mugoroba wo ku wa Kabiri taliki ya 17 Nzeri 2013.
Ubwo Iyamuremye n’abari bamuherekeje bazaga gufata Dukuzumuremyi wakubise Ntamugabumwe akamukomeretsa avuga ko amuziza umyenda amurimo kuko ari umucuruzi.
Nteziryayo Emmanuel yagize ati “Babahondagurishije intebe n’imishingiriro bakuye mu mirima, kandi babikoreye mu ruhamwe ubwo gitifu yatabaraga agiye gufata Dukuzumuremyi, nyuma y’aho abaturage bahekeye Ntamugabumwe akajyanwa ku ivuriro rya Rwaza, wakomerekajwe cyane n’amakofi menshi yakibiswe mu mutwe.”
Nubwo mu batabaye ntawakomerekejwe ngo ajyanwe mu bitaro, uhagarariye Ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Supt Francis Gahima, avuga ko iki gico cy’abantu bahohoteye umuyobozi n’inzego z’umutekano bahise batabwa muri yombi, k’ubwo kwandagaza no gukoza isoni ubuyobozi mu ruhame.
CSP Gahima yagize ati “Iki ni icyaha gihanwa n’amategeko, cyane gukoza isoni inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu ruhame, kuko ni ugusuzuguza inzego abaturage.”
Abakurikiranweho urugomo ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza, yo mu murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO