Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020, ariko abaregwa ntibari barwitabiriye, ahubwo rwari rwitabiriwe n’abari baje kumva imikirize yarwo.
Umucamanza yagaragaje ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha birimo abatangabuhamya barimo nyir’ubwite wakubiswe ndetse na bagenzi be bari kumwe nawe icyo gihe akubitwa, ndetse na raporo yakozwe na muganga akimara kumwakira.
Hanagaragajwe kandi uko abaregwa ari bo Gitifu wa Kinigi, Twagirimana Innocent na Habimana Jean Paul, bireguye bavuga ko batigeze bakubita Munyaziboneye, ahubwo ko bo n’itsinda bari kumwe bagiye ku mucuruzi witwa Kazungu kugenzura ko acuruza inzoga z’inkorano, uyu Munyaziboneye na bagenzi be bari kumwe babikanze kuko hari mu gihe cya Guma mu rugo, bakiruka we akagwira igishyitsi akavunika.
Aha urukiko mu bushishozi bwarwo rwagaragaje ko kuba abatangabuhamya bari kumwe na Gitifu na mugenzi we baravuze imvugo ihuza n’iy’abaregwa bavuze ko Munyaziboneye atakubiswe ahubwo yaragwiriye igishyitsi, ko ibi bitahabwa agaciro, ahubwo ubuhamya bwatanzwe n’abari kumwe na Munyaziboneye aribwo bwahabwa agaciro bityo kikaba icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Aha kandi Urukiko rwagaragaje ko kuba hari abatanze ubuhamya bavuga ko Gitifu wa Kinigi atigeze akubita Munyaziboneye ahubwo byarakozwe na Habimana bari kumwe, bagaragaje ko kuba Habimana yaramukubise Gitifu arebera bitari bikwiye nabyo ubwabyo byaba ari ubufatanyacyaha.
Muri uru rubanza rwaregewemo indishyi z’akababaro ku wakubiswe, urukiko rwagaragaje ko zitakwishyurwa zose uko zaregewe kuko badafite ibimenyetso bihagije, rukaba rwahamije Gitifu Twagirimana na mugenzi we icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, rutegeka ko bafungwa imyaka itanu, ihazabu ya miliyoni eshatu, indishyi z’akababaro zingana na 4 382 620 Frw n’amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!