00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Guverineri Mugabowagahunde yakebuye abambitse ibimina isura mbi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 6 January 2024 saa 04:51
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yamaze impungenge bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze batinyaga kujya mu bimina n’abagerageza kubyambura bitwaje ko bishobora kuba bitacyemewe.

Ni ubutumwa yatangiye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, mu nama yahuzaga ubuyobozi bw’Intara, Akarere n’abaturage bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange, Musanze na Shingiro.

Yabibukije ko bashingiye ku iterambere n’umutekano bafite bagomba gushyira imbarage mu byo kwiteza imbere, akebura abatangiye kwambura ibimina kubera kubifata nk’ibitemewe nyuma y’imyitwarire y’Abakono.

Guverineri Mugabowagahunde yagize ati "Ibyabereye hano mu Kinigi mu kwa karindwi ngira ngo mwese murabizi. Ibimina bizashingira ku moko, ku turere, ku ivangura iryo ari ryo ryose ntituzabyemere kandi namwe mwabisezeranyije Umukuru w’Igihugu ko ibitujyana mu macakubiri mutazabyemera."

"Ibimina bihari bijye bidufasha kwiteza imbere, niba umuturage yizigamiye bimufashe kwishyura mituweli, gusaba inzu ye n’irindi terambere. Ibimina biremewe, ibitemewe ni ibisenya ubumwe bwacu. Kuba abantu bakwishyira hamwe mu matsinda cyangwa ibimina bibateza imbere ntacyo bitwaye."

Intara y’Amajyaruguru yumvikanyemo ibikorwa by’amacakubiri ashingiye ku dutsiko twari twariremye dushingiye ku moko n’uduce abantu bakomokamo.

Muri Nyakanga 2023 ubwo byamenyekanaga byahereye ku Bakono n’inshuti zabo bahuriye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bagiye kwimika umutware wabo.

Ni ingingo yahise yamaganirwa kure hagaragazwa ko isenya ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse nyuma haje kugaragara n’andi matsinda yari amaze kwirema muri ako karere. Byaviriyemo abayobozi 10 bo muri iyi ntara kwirukanwa mu nshingano zabo.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha agaciro ubumwe bw’Abanyarwanda nk’ikintu kidakinishwa ndetse umutwe wa gatatu mu ngingo ya 10 mu gaka ka kabiri, isobanura ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, ku turere cyangwa ku kindi icyo ari cyo cyose no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yamaze impungenge abibwira ko ibimina bitacyemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages