Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Nteziryayo Augustin, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe ku bitaro ngo hamenyekane icyo yaba yazize bakaba bagitegereje icyo iperereza rizakorwa na RIB rizerekana.
Yagize ati “Natwe twamenye ayo makuru tuyabwiwe n’abo mu Murenge wa Musanze duhana imbibi kuko yari mu mugezi duhuriyeho, nabo bayahawe n’abana bari bagiye kwiga."
"Ubu tuvuye kwa muganga igikurikiraho ni ukumushyingura naho ibindi dutegereje icyo iperereza rizerekana. Nta muntu ukekwa kuko yari yagiye mu bukwe ku Cyumweru ataha mbere aribwo yabuze, umuryango we umenyesha ubuyobozi kugeza ubwo yabonekaga yapfuye."
Nyakwigendera yabuze kuwa 27 Gashyantare 2022, ubwo yari yatashye ubukwe mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze bagakeka ko yatashye mbere ariko bikarangira abuze kugeza ubwo bamubonaga yapfuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!