Uyu murambo wabonetse mu Murenge wa Musanze mu Kagari ka Rwambogo. Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki ya 3 Nzeri 2020.
Umwana wari uragiye ihene niwe wawubonye, hanyuma atabaza abaturage, bahita bahamagara ubuyobozi n’inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, yatangaje ko aya makuru y’urupfu rw’uyu musore bayamenye gusa ngo ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rwe, ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.
Ati " Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana twayamenye ejo hashize saa cyenda z’umugoroba, biturutse ku mwana wari uragiye ihene wamubonye amanitse mu giti yapfuye agahuruza abaturage, gusa yari atuye mu Kagari ka Cyabagarura ariko yiciwe mu Kagari ka Rwambogo mu Mudugudu wa Gakoro.”
“Kugeza ubu nta makuru aramenyekana ku mpamvu y’uru rupfu kuko n’ababyeyi be ntiturabasha kuganira kuko batameze neza, inzego bireba ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri."
Yakomeje avuga ko uwo musore wapfuye nta muntu bari bafitanye amakimbirane, ndetse ko nta kindi kibazo kidasanzwe bazi yagiraga, ahubwo ngo yari akiri umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye n’abaturage batunguwe no kubona yapfuye.
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uri mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri aho wagiye gukorerwa isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!