00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Harigwa uko hanozwa ibikorwa byo kurengera abana mu bihe by’umutekano muke

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 5 September 2017 saa 11:06
Yasuwe :

Abasirikare, abapolisi n’abasivile bagera kuri 31, baturuka mu bihugu birindwi byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bateraniye mu Karere ka Musanze aho bahabwa amahugurwa ku kurengera uburenganzira bw’abana no kubarinda mu bihe by’amakimbirane n’intambara.

Aya mahugurwa yateguwe n’Umuryango urengera abana (Save the Children) ku bufatanye n’Umutwe w’ingabo uhora witeguye gutabara aho rukomeye mu bihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EASF) ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amahoro (RPA).

Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi mu 2016 bwerekanye ko mu bana basaga miliyoni 124 batiga abagera kuri miliyoni 62 baba mu buhunzi buterwa n’amakimbirane n’intambara.

Umuyobozi mukuru wa gahunda yo kurinda abana muri Save The children, Anthony Njoroge , yavuze ko aya mahugurwa azafasha abayahawe kurushaho kumenya no kwigisha uburenganzira n’inshingano mu kurinda umwana cyane cyane mu bihe by’umutekano muke.

Yagize ati “Aya mahugurwa azafasha abayitabiriye kugira ubumenyi n’ubushobozi mu gusubiza ibibazo abana bahura na byo mu bihe by’amakimbirane bityo haboneke uburyo bwo kubarinda.”

Umuyobozi mukuru mu bunyamabanga bwa EASF, Brig. Gen. Charles Rudakubana, yatangaje ko nubwo umubare w’abahabwa amahugurwa ukiri muto uko abahugurwa bazakomeza guhugura abandi ari ko uziyongera babashe kuzuza inshingano bazahabwa.

Ati “Hari umubare munini w’abana b’impunzi, batiga , batavuzwa, usanga uburenzira bwabo bubangamiwe cyane ariko aba bazadufasha kwigisha abandi uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa.”

Abitabiriye aya mahugurwa ni abasirikare, abapolisi n’abasivile 31 bava mu bihugu bya Kenya, Uganda, Comoros, Somalia, Seychelles, Sudani n’u Rwanda ndetse n’abaturuka mu bihugu bigize Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Uburengerazuba bwa Afurika (ECOWAS), yatangiye ku wa 4 akazasozwa ku wa 8 Nzeri 2017.

Brig. Gen Charles Rudakubana, Umuyobozi mu bunyamabanga wa EASF
Umuyobozi mukuru wa gahunda yo kurinda abana muri Save The children, Anthony Njoroge
Abitabiriye amahugurwa n'abayobozi mu nzego zagize uruhare mu itegurwa ryayo mu ifoto y'urwibutso

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages