Aya mahugurwa yatangiye ku wa 27 Ugushyingo, i Nyakinama mu Karere ka Musanze, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro gikorera. Agamije kongerera ubumenyi ababa bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye ku isi.
Umuyobozi w’iki kigo Col. Jill Rutaremara, avuga ko aya mahugurwa azafasha abayitabiriye kumenya gukoresha neza ibikoresho baba bafite mu butumwa bw’amahoro.
Ati “Aya masomo azabafasha kumenya gukoresha neza ibikoresho bahawe mu butumwa bw’amahoro nk’igihe bibaye bike bamenye kubisaranganya ndetse nibiba byinshi birinde kubisesagura. Si ibi gusa kandi kuko azanabafasha kumenya uko bikoreshwa n’igihe byashaje babe babizi neza.”
Capt. Emmanuel Mugabo, umwe mu bitabiriye asanga aya masomo ari ingirakamaro kuko azabafasha kumenya uburyo bazageza ibikoresho ku bantu baba abafite ibibazo basigiwe n’intambara cyangwa se ubundi butabazi.
Ati “Tuzahungukira byinshi ariko icyo twiteze cyane ni ukumenya uburyo bwo kugeza ibikoresho aho bikenewe ku gihe kandi ntibibure haba ku bafite ibibazo basigiwe n’intambara cyangwa ahandi hose hakenewe ubutabazi.”
Biteganyijwe ko aya masomo azasozwa ku wa 8 Ukuboza 2017; yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile 24 baturuka mu bihugu bya Somalia, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.
Yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro ku bufatanye n’Umuryango urengera amahoro wo mu Bwongereza (British Peace Support Team) n’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (Eastern African Standby Force).



















TANGA IGITEKEREZO