Uyu murambo wa Kwindi w’imyaka 27 y’amavuko wabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 ahagana saa saba n’igice z’amanywa ubonywe n’umuntu wari ugiye kuyora umucanga mu mugezi wa Rwebeya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe isuzuma, hamenyekane icyo yaba yazize.
Ati " Ni byo uyu murambo twawubonye ahagana saa saba n’igice, uyu mugabo yari asanzwe abana n’ubumuga bwo mu mutwe, umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini."
Muri ibi bihe by’umuhindo bikunze kurangwa n’imvura nyinshi, amazi aturuka mu birunga akunze gutwara ibintu n’abantu batari bake aho bamwe inabahitana abandi bakahakura ubumuga, ibintu leta yahagurukiye kuko yatangiye kubaka imiyoboro yo kuyobora no kugabanya umuvuduko w’aya mazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!