Uru rwibutso ruherereye hafi y’ibiro by’Akarere ka Musanze, rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abandi bari bararokotse ariko bakaza kwicwa mu ntambara y’abacengezi hagati ya 1997-1998.

Umwe mu barokotse witwa Nyirasafari Sawiya utuye mu Murenge wa Cyuve avuga ko bakoze inama kenshi, basabaga ko imibiri y’abatarishwe muri Jenoside yakwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro mu irimbi risanzwe, ariko bakomeza gutegereza umwanzuro wa nyuma w’ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, yagaragarije itangazamakuru koko icyo kibazo kizwi ko hari abashyinguwe muri urwo rwibutso batarazize Jenoside.

Yagize ati "Muri uru rwibutso rwa Muhoza hashyinguwemo abatutsi bazize Jenoside umwaka wa 1994, ariko kandi hakaba hanashyinguwemo n'abatutsi bazize abacengezi haba mu 1997 cyangwa se mu mwaka wa 1998."

Ariko Uwamariye yatangaje ko kugeza ubu iki kibazo bagihaye umurongo, bumvikana n’abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bishwe n’abacengezi kuzabajyana mu irimbi risanzwe. Ariko nta tariki yatanzwe bizakorerwaho.

Uretse kuba rurimo abatarazize Jenoside, badatangazwa imibare, uru rwibutso rwa Muhoza runanditseho amagambo atera urujijo, agaragaza ko hashyinguwe inzirakarengane za Jenoside yakozwe mu 1994, ariko ntiherekanwe ko yakorewe Abatutsi.

Uwamariya yatangaje ko bateganya gukosora inyandiko yanditswe kuri uru rwibutso rwa Muhoza kera, hagashyirwaho igaragaza ko hashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akarere kanatangaza ko kabonye ubutaka mu Murenge wa Busogo, kakagura urwibutso ruhasanzwe rukaba urwibutso rwo ku rwego rw’akarere.

Amagambo yanditswe ntasobanura ko abishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Amagambo yanditswe ntasobanura ko abishwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Marie Claire
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Marie Claire