Abakozi b’Ibitaro bya Ruhengeri n’ibigo Nderabuzima bibishamikiyeho bibutse abakozi, abarwayi n’abarwaza basaga 30 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhango wo kwibuka aba bakozi wabaye ku wa Gatanu tariki 23/05/2014, watangijwe nurugendo rwo kuva kuri ibi bitaro bajya kurwibutso rwa Muhoza rushyinguyemo Abatutsi basaga 400 bose bishwe mu 1994.
Musonera Jean Damascene warokokeye mu Bitaro bya Ruhengeri, yatanze ubuhamya asobanura abakozi bagenzi babo batatiye igihango bari bafitanye n’inshingano zo kubungabunga ubuzima babagabiza umwanzi.
Yakomeje avuga inzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo, aho bamwe bibwiraga ko ariho bababonera amakiriro, bahagera bakicwa n’abaganga ari bo bakabaramiye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé wifatanije n’ibi bitaro, yibukije ko abibukwa bishwe kubera ubuyobozi bubi bwateguye bunica abaturage bwagombaga kurinda, yizeza ko “ubwo buyobozi n’amahano nkaya bitazongera kubaho ukundi mu Rwanda kuko Leta iriho ubu irajwe ishinga n’icyagirira umunyarwanda wese akamaro”.
Yakomeje ashimira ubushake n’umutima mwiza abacitse ku icumu bagaragaje bemera gutanga imbabazi no kubana n’ababagiriye nabi. Yongeyeho ko Leta izakomeza kubaba hafi kugira ngo bagire imibereho myiza bakomeza kwiyubaka no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Dr. Ndekezi Deo Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, yanenze cyane imyitwarire ya bamwe mu bakozi bagize uruhare mu iyicwa rya bagenzi babo, abarwayi, abarwaza n’abandi baturage bari babahungiyeho.
Yashimangiye ko abo bakozi batandukiriye bagakora ibihabanye n’amahame abagenga, ntibita ku barwayi aho gutanga ubuzima ku bantu baba ari bo bagira uruhare mukububambura.


















TANGA IGITEKEREZO